Nyagatare: Abagore b’i Rukomo baciwe mu tubari nyuma ya saa moya

Abagore n’abakobwa bo mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare, bamenyeshejwe ko nta wemerewe kugeza saa moya akiri mu kabare kuko bidakwiye ko umugore yarara mu gasozi anyway inzoga.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukomo bwakoresheje inama bumenyesha abagore icyo cyemezo mu Midugudu yose igize uyu Murenge, bikaba byarakozwe muri gahunda yo gufasha abaturage kubona umwanya wo kwita ku muryango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo Claire Uwambayingabire, yavuze ko umugore adakwiriye kugeza ayo masaha akiri hanze kuko aba yatereranye abo mu rugo.
Ati: “Ese araba mu kabari ayo masaha azaba mu bana ryari? Kubona umubyeyi wakabaye ari kugaburira abana araye mu kabari wenda abana baburaye batatekewe, ibyo twabyita iki? Oya. Oya ntibisa neza ba gato. Ukeneye kunywa nagure ajyane mu rugo abe anakurikirana ibishobora kwangirika.”
Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Rukomo baganiriye n’Imvaho Nshya, bavuga ko baterwa ipfunwe na bagenzi babo batatira inshingano zo kwita ku bana mu masaha y’umugoroba bibereye mu tubari.
Ibi ngo binagira ingaruka mu gukongeza amakimbirane yo mu muryango, cyane ko iyo umugore atashye ijoro yasinze agasanga n’umugabo yinywera agasembuye.
Mukanyirigira Liberata yagize ati: “Ni ukuri ntabwo tunezezwa no kubona umubyeyi urara mu mayoga. Akenshi inaha mu cyaro nta nubwo tugira abakozi badufasha imirimo iriko no kurera abana. Usanga rero wibereye mu kabari abana bashobora kuburara Ndetse bikaba byanabasibya ishuri ku munsi ukurikiyeho.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukomo buvuga ko n’abagabo bakwiye kujya bakora ibishoboka kugira ngo n’abagabo bashishikarizwe kujya bataha kare kugira ngo babone umwanya wo gutegura akazi bazindukiramo.
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyagatare Scovia Karangwa, avuga ko kuba abagore basabwa kugira igihe bavira mu tubari atari ukubabangamira ahubwo ari ukubafasha kugira amahitamo meza yo gutegura ejo hazaza.
Niyonzima Jean Marie Vianney says:
Werurwe 25, 2025 at 3:35 amIbyo ni ukuri nta mubyeyi wasinze . Mu gihe gikwiriye basomaho ariko nta joro ryumugore mu Kabali.