Nyabihu: Ubuzima bushaririye bw’umukobwa warwariye iwabo akarwaza bwaki

Yatewe inda akora akazi ko mu rugo, bimuviramo gusubira mu cyaro aho yagiye kurerera umwana yabyaye atiteguye, uyu munsi akaba arwaje imirire mibi na we ari mu buzima butamworoheye.
Uyu ni Uzayisenga Jeanne w’imyaka 29 ariko akaba agaragara nk’umwana, akaba atuye Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Jaba, Umurenge wa Mukamira ho mu Karere ka Nyabihu.
Ubuzima bubi abayemo bwatumye umwana we arwara bwaki, akaba yifuza umugiraneza wamworoza intama wenda ikamufasha gushakira umwana we ibimukura mu ibara ry’umutuku.
Intandaro yo kwisanga muri ubwo buzima arereyemo nta bushobozi avuga ko ari uko yakuze nabi cyane, birushaho gukomera ubwo yabonaga akazi akaba ari ho bamuterera inda.
Akimara gutwitab nib wo uwari umukoresha we yamwohereje iwabo akaba ari ho abyarira, nyamara ari nta bushobozi bafite ari na yo mpamvu asaba abagira neza kumugoboka n’umwana we.
Yagize ati: “Nabyariye mu bukene nk’uko urimo ku bibona, nta buzima dufite hari ubwo tuburara kandi mfite umwana muto. Ndasaba abantu b’abagiraneza kumba hafi bakaba banyoroza intama kuko ari zo zororoka vuba, ubundi zikazatunga umwana wanjye kuko ubu yamaze kugera mu mutuku [Kurwara bwaki] kandi n’uwanteye inda ntacyo ampa.”
Yakomeje agira ati: “Mbonye nk’umuntu w’umugiraneza akangurira intama ebyiri (2) najya ndirirwa nziragiye, nkanazahirira ubwatsi zikarya zigahaga uko zibyaye zikamfasha kwita kuri uyu mwana wamaze kurwara bwaki.”
Uyu mugore avuga ko impamvu ari byo abona byamufasha ari uko ngo abantu batakimuha ikiraka kubera umwana afite kuko baba babona atabasha ku bakorera akazi.
Umujyana w’Ubuzima ukorera muri uyu Mudugudu wa Gisenyi witwa Bernadette Mukasine, yabwiye Imvaho Nshya ko Leta igerageza uko ishoboye ngo ifashe Uzayisenga Jeanne ariko umwana we akaba aguma mu mutuku kuko nta bushobozi afite nawe akabona hagize abamufasha mu buryo burambye byagira icyo bitanga mu gihe yaba afite ibyo gukora.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Wungurije Ushinzwe Imibereho y’Abaturage Simpenzwe Pascal, yavuze ko ari ubwa mbere bamenye ikibazo cy’uyu mubyeyi cyakora ko bagiye guhita bagikurikirana bakareba icyo bamufasha.
Ati: “Ikibazo cya Uzayisenga Jeanne ntabwo twari tukizi mu buryo bw’umwihariko, ariko kuva kimenyekanye tugiye kugikurikirana tureba uko yafashwa.”
Muri uyu Murenge wa Mukamira by’umwihariko mu Mudugudu wa Gisenyi, ikibazo cy’abana bagwingira cyangwa barware bwaki gisa n’ikiri gucika n’ubwo gisigariye hamwe na hamwe nabwo kubafite amikoro make nk’uko byemejwe n’Umujyana w’Ubuzima.