Nyabihu: Inzu zo ku muhanda zishaje zahindutse indiri y’amabandi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 4, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko babangamiwe n’inzu zishaje ziri ku muhanda Nyabihu –Rubavu ari kimwe mu ntandaro y’umutekano muke baterwa rimwe na rimwe n’insoresore ziraramo, zikabacuza utwabo, bagasaba ubuyobozi ko bwabafasha bukaganiriza ba Nyiri izo nzu zigasanwa cyangwa se zigakurwaho.

Abo baturage bavuga ko ngo uretse no kuba nijoro ku manywa no mu bihe by’imvura haba harimo insoresore zahagize indiri zikiniramo urusimbi ndetse zikananyweramo urumogi ngo ziteje n’isura mbi kuri uriya muhanda mpuzamahanga, bakaba bifuza ko hafatwa icyemezo cy’uko zakoreshwa icyo ba nyirazo bazubakiye.

Umwe muri aba baturage Nagahire Aimable yagize ati: “Izi nzu zo kuri uyu muhanda kugera imbere y’Ibiro by’Akarere zirabangamye cyane, kuko byamaze kugaragara ko insoresore zambura ziba  zivuye muri izo nzu, ubu nta muntu wanyura hano nyuma ya saa moya n’ubwo ubona hano ku muhanda hari amatara, ariko ntibabura gusohokamo bakagucuza utwawe.”

Maniriho Juldas we asanga kuba ziriya nzu zikomeje kwiyongera kuri uriya muhanda biteza umwanda.

Yagize ati: “Ziriya nzu niba bene zo barahombye bari bakwiye kujya bazikorera isuku, kuko uko iminsi igenda ishira hagenda hameraho ibyatsi na byo bizana ibihuru, na byo rero ni umwanda, twifuza ko zakubakwa, kandi nanone inzego z’umutekano zikibanda kuri zo kuko nyine zituma na twe nta cyizere haba ku manywa na nijoro kuko hari ubwo insoresore zihaga urumogi waba urimo guhinga inyuma y’izi nzu nawe urabona ko ariho duhinga zikatwambura nta bwoba bagira.”

Mukandayisenga Antoinette, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, avuga ko mu minsi ishize iki kibazo na bo ari bwo babonye ko ari ikibazo gikomeye, ngo akaba ari yo mpamvu ngo bakiganiriyeho na banyiri ziriya nzu.

Yagize ati: “Iki kibazo twakiganiriyeho n’abubatse ziriya nzu, bamwe baravuguruye, abari bafite iz’ibitangire barazuzuza, abatari babikora na bo tugiye kubibutsa bazivugurure kandi harangwe n’isuku, ikerekeye izo nsoresore zitwikira ijoro zikambura abantu ziturutse cyangea se zikihisha muri izo nzu tugiye kugikurikirana binyuze mu irondo ry’umwuga ku manywa na nijoro, abo bo nta gihe bafite badafashwe.”

Ku muhanda Nyabihu-Rubavu hari inzu zubakishijwe ibikoresho bunyuranye ubona bishaje, zimwe zishaje amabati, izindi amategura, izindi zubakishijwe ibiti, izindi amatafari kandi ukabona ko zishaje, bihesha isura mbi uriya muhanda ndetse n’akarere muri rusange, ibintu rero abaturage bifuza ko byahinduka.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gashyantare 4, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE