Nyabihu: Inka yabagiwe mu kigo cy’ishuri n’abajura 3 batabwa muri yombi

Muri GS Kora Catholique iri mu Mudugudu wa Kageri, Akagari ka Kora, Umurenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu haravugwa abajura binjiyemo mu kigo bica inyana bayitwara bimwe mu bice byayo biriho uruhu.
Hari mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Mutarama 2025, abo bajura basanzemo inka 2 zirimo inkuru n’inyana yayo, inyana bakayica, bakayitwara bimwe mu bice biriho n’uruhu ibindi bakabita aho, 3 batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza.
Amakuru Imvaho Nshya ikesha umwe mu baturanye n’iri shuri, avuga ko bahurujwe mugitondo cyo ku wa 4 Mutarama babwirwa ko hari abajura baje bakayica, bagatwara ukuboko, ukuguru n’ibindi bice, ibindi bakabita aho, hagakekwa ko baba ari abajura biba inyama bakazicuruza, kuko uburyo bakeba, bigaragara ko hari aho bagera bakazibaga neza, bakazigurisha.
Ati: “Twagize impungenge zikomeye ku matungo yacu kuko ikibazo cy’iyicwa ry’inka muri aka Karere kirahari, turacyumva n’ahandi, cyane cyane mu Karere duturanye ka Rutsiro, tukibaza bikatuyobera.”
Yakomeje ati: “Nk’iri shuri ryari ririmo umuzamu, iruhande rwaho hari umurima w’ibirayi na wo wari urayemo abazamu 2, tukibaza ukuntu umuntu atema inka nijoro abo bose bahari ntibumve, bagatwara inyama bagasiga izindi, inka itatatse bikatuyobera.’’
Avuga ko iki kibazo gihangayikishije cyane aborozi, ubuyobozi bukwiye kucyigana ubushishozi, hakaba iperereza ryimbitse, hakamenyekana aho izi nka zijya, kuko bitabaye ibyo n’uburyo inyama zihenze, amatungo yazamuye ibiciro cyane, amaherezo bazisubiza mu nzu bararamo kuko ngo babona bikabije.
Imvaho Nshya yahamagaye umuyobozi wa GS Kora Catholique, Uwayo Delphine ngo imubaze uko byagenze ngo abajura baze bice inka gutya hari umuzamu, aritaba yemera ko koko iyo nka yiciwe mu ishuri ayobora, agira ati: “Yego, ni byo yahiciwe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Nsengimana Jean Claude, avuga ko amakuru yamenyekanye mu ma saa moya z’igitondo cyo ku wa 4 Mutarama bihutira kujyayo basanga koko inka yatemwe, ibice bimwe byayo byajyanywe n’abayitemye, ibindi bisigara aho.
Ko abayitemye bayisanganye na nyina mu kibuga cy’ishuri, kuko ngo hari igihe ubuyobozi bw’ishuri bwazikuraga mu kiraro cyazo bukaziraza mu kibuga zihazerera, ubwo abo bagizi ba nabi bazaga bashobora kuba batinye ko inka nkuru ibarushya bakaba bafatwa, bahitamo inyana yayo.
Ati: “Twibajije ukuntu iyo nka yatemwe gutyo, hari umuzamu w’ishuri, hari n’abazamu 2 bari baraririye umurima w’ibirayi hafi aho, twumva ntibyumvikana, ari yo mpamvu uko ari 3 bahise batabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza, ngo hamenyekane uburyo iriya nka yari iri mu gaciro k’amafaranga 600 000 yishwe urw’agashinyaguro.”
Yanavuze ko babajije umuyobozi w’ishuri Uwayo Delphine impamvu ahitamo kuraza inka hanze mu kibuga cy’ishuri zizereramo nijoro aho kuziraza mu kiraro cyazo abura icyo avuga araceceka, ibyo byose impamvu yabyo ikaba igomba kuzamenyekana mu iperereza.
Yanavuze ko urebye uburyo iyi nka yishwemo, bishoboka ko ari umuvuno abajura b’amatungo bahinduye, aho gushorera inka bakayica bagatwara inyama bashoboye izindi bakazita aho, ubuyobozi bukaba bwategetse ko ibyo bisigazwa abaturage babitaba.
Gitifu Nsengimana Jean Claude, yavuze ko bagiye gushishikariza ibigo by’amashuri kugira abazamu baturuka muri kampani zizwi, zinashobora kuriha ibyibwe igihe birimo urujijo nkuko.
Abaturage basabwa kurushaho gucunga ibyabo, cyane cyane amatungo kuko bigaragara ko abajura bayo biyongereye banazana ubugome burenze kamere, hakanakazwa amarondo n’uburyo bwo gutanga amakuru kare kugira ngo niba hari n’abaketswe bafatwe bwangu.