Nyabihu: I Rugera amavomo yarakamye bashoka ibirohwa by’umugezi wa Mukungwa

Abaturage bo mu Murenge wa Rugera, Akarere ka Nyabihu, bahangayikishijwe n’ubuzima bwabo buri mu kaga kubera amacomk yabahaga amazi meza yakamye, ubu bakaba naradukiriye ayo bavoma mu mugezi wa Mukungwa.
Uyu munsi bafite impungenge z’indwara zituruka ku mwanda ndetse n’ibyago byo gukorera impanuka muri uwo mugezi.
Ibura ry’amazi mu mavomo rituruka ku kuba imiyoboro yaragiye isenywa n’ibiza hamwe ikaziba, abaturage bakaba bavuga ko bamaze amezi 3 bavoma iborohwa.
Uwitwa Mukanoheli Beatrice yagize ati: “Ubu twamaze kumenyera kunywa ibirohwa. Kuva ubwo amatiyo acitse andi mavomo akaba yarangijwe n’ibiza, kuvoma amazi mabi bitugiraho ingaruka, ubu abana n’abantu bakuru duhorana ibicurane, inzoka zo ubu inda zihora zifoye kubera ko nyine twirohamo izi nzoka zo muri Mukungwa”.
Ndungutse Jean Baptiste we avuga ko amazi yo muri Mukungwa nta suku n’umutekano abazanira bityo agasaba ko bahabwa amavomo y’amazi asukuye.
Yagize ati: “ Uko ureba aya mazi kuyakoresha ni nko kwiyahura; tekereza kuvoma amazi birirwa bameseramo ibyahi by’abana, abandi bidumbaguzamo; urumva wagira ubuzimabwiza se? Tekereza ko ubu nta mutekano w’abana bacu, ko bagwamo, yewe n’abagiye kuyavoma bagakora urugendo rurerure bagakererwa ishuri? Ubuyobozi nibudufashe busane ariya mavomo.”
Simpenzwe Pascal, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, we avuga ko ikibazo atari akizi ariko kuri ubu ngo bagiye kugikurikirana hamenyekane impamvu iyo tiyo n’amavomo yazibye ariko ntasanwe.
Yagize ati: “Hari umuyoboro twubatse hariya muri uriya Murenge, ariko niba koko hari abo amazi akiri kure yabo ntibikwiye ko hari umuturage wacu uvoma iborohwa mu ruzi. Niba koko hari impombo zacitse ntizisanwe tugiye kubikurikirana turebe impamvu.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’inzego z’ubuzima, bwerekana ko gukaraba no intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabuni kimwe no gutekesha no gukoresha amazi meza, bigabanya indwara z’impiswi ku gipimo cya 40%.
