Nyabihu: Batewe inkeke n’inyamaswa zibamariye amatungo

Bamwe mu baturage bo Kagari ka Nyirakigugu, Umurenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu, bahangayikishijwe n’inyamaswa batazi yirara mu matungo yabo igasiga iyishe, bagasaba ubuyobozi kubakurikiranira icyo kibazo kuko gikomeje gusiga benshi iheruheru.
Aba baturage bavuga ko amatungo yibasiwe cyane imitavu n’inka nkuru ziribwa amabere. Iyo nyamaswa ngo hari bamwe bayirabutswe abandi bakaba batarayimenya.
Umwe muri abo baturage witwa Ndindabahizi, yagize ati: “Ntabwo inyamaswa yica inka yaba ari imbwa, ingomba kuba yisumbuyeho. None se ugira ngo hari imbwa yabasha inka cyangwa se ikica inyana ikayirya ikamara igihande cyose? Njye narakirabutswe gisa nk’ihene ariko noneho cyo kikagira ikirizo kirekire. Baragitesheje kirengera mu ishyamba, ikindi nanine ni uko n’ijwi ryayo iyo kirimo gusakuza ntabwio wumva ko ari iry’imbwa”.
Akomeza avuga ko iyo nyamaswa imaze kubasura inshuro eshatu, bakaba barafashe ingamba zo gukora amarondo ariko n’ubungi ngo ibaca mu rihumye ikarya inyamaswa zo mu biraro cyangwa iziziritswe ku gasozi.
Undi muturage witwa Mukamwezi yavuze ko kiza kikabarira inka ndetse kikabateza ubwoba.
Yagize ati: “Inzego bireba zadufasha kureba ubwoko bw’iki kinyamaswa kuko kiduteye ubwoba, giherutse kuza kirya ibere ry’inka y’umuturage asanga ivirirana arayihomba. Ubu rero twifuza ko inzego bireba zadutabara kuko n’ejo cyaraje kimanuka hariya mu mirima y’ibirayi, iyo hataba ku manywa kiba cyarariye inka ahubwo cyatinye akaruru k’abashumba gisubira mu ishyamba.”
Niyonsenga Jeanne d’Aric, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Jenda, yavuze ko abaturage bo muri kamwe mu Tugari tw’Umurenge wa Genda bamubwiye ko baheruka iyo nyamaswa muri Werurwe 2024.
Yagize ati: “Ni byo koko twamenye ko hari inyamaswa yaba yarateye mu ngo z’abaturage ikabarira amatungo, ariko twasanze nta kimenyetso. Gusa twasabye abaturage kuba maso kugira ngo harebwe ko ubwoko bw’iyo nyamaswa niba koko yaba ihari. Nkaba nanone mbizeza ko ubutabazi n’inzego z’umutekano bahari ubwo iyo nyaswa igarutse twabatabara, gusa nta byacitse.”
Asaba abaturage n’aborozi muri rusange, gucunga umutekano w’ibyabo bareba koko niba iyo nyaswa ishobora kuba iri hafi aho.

ka says:
Mutarama 7, 2025 at 10:37 ambororere mu biraro, nizijya mu rwuri baziragire .