Nyabihu: Batewe inkeke na Pulasitiki zijugunywa mu mirima yabo

Abaturage bo mu nkengero zo muri Santeri ya Kora babangamiwe n’abacuruzi bajugunya imyanda itabora mu mirima yabo higanjemo amasashe n’amacupa ya Plasitike, bakaba basaba ubuyobozi kubafasha gukumira infaruka zishobora kuva kuri uko kwangiza ibidukikije.
Santeri y’Ubucuruzi ya Kora iherereye mu Murenge wa Bigogwe, ikaba ibarizwamo isoko rimaze imyaka myinshi rikora riremwa n’abaturage bo mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Musanze n’ahandi.
Abacuruzi baho bashyiriweho ikimpoteri ariko barakirenga bakajya kujugunya imyanda itabora mu mirima yabo, bamwe bakaba baratangiye kugira ingaruka z’uko imyaka bahinga itava mu butaka
Muhizi Elizaphan, umwe muri abo baturage avuga ko abacuruzi barenga ikimoteri rusange bakajugunya imyanda mu mirima bahingamo imyaka, hakaba hari impungenge ko ubutaka bwabo bushobora kurekera aho gutanga umusaruro kubera ibyo bikoresho bya pulasitiki bibuza buutaka guhumeka.
Yagize ati: “Tekereza kujugunya amasashi mu mirima w’imyaka itaramera, ibimene by’amacupa, ibicupa bya plasitike, ibijerekani n’amabase byashaje. Rwose ibi bintu biratubabaza cyane kuko bituma imyaka yacu idakura neza yemwe na twe tugahinga dukomeretswa n’ibimene by’amacupa.”
Nyirarukundo we avuga ko abamena imyanda mu mirima yabo babaha n’akazi ko kwirirwa batoragura iyo myanda itabora.

Yagize ati: “Aho kugira ngo umutnu ahinge abona umubyizi akora akazi ko kuyora ibimene by’amacupa n’amasashi, twifuza ko Inzego z’ibanze iki kibazo bacyigaho kuko ukuriye iyi Santeri ya Kora arabibona. Mutwarasibo aba ari hano hafi, yewe na Gitifu w’Akagari iki kibazo acyinjiremo ariko baturinde amasashi n’indi myanda itabora hano kuko iduteza igihombo.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwo busaba abaturage kujya bajugunya imyanda aho yagenewe.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza Pascal Simpenzwe, yemeza ko bagiye gukora ubukangurambaga ku buryo uzafatwa amena imyanda ahatati ikimpoteri azabihanirwa.
Yagize ati: “ Tugiye gukorana n’abashinzwe isuku, kugira ngo bajye bamena imyanda aho yagenewe kandi ni uburenganzira bw’umuturage kugira ngo ahinge mu bwisanzure. Rwose abo bamena iyo myanda mu mirima y’abahinzi , bamenye ko amategeko abihanira.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwanasabwe kuzitira ikimpoteri rusange cyagenewe gushyitwamo imyanda kugira ngo hakumirwe abana bakijyamo bashakamo ibikoresho binyuranye bagasandaguza imyanda.


