Nyabihu: Basubiye kubyarira mu ngo kubera amavuriro y’ingoboka bubakiwe afunze

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 3, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyabihu mu Mirenge inyuranye, bavuga ko babangamiwe no kuba barubakiwe amavuriro y’Ingoboka (Poste de Sante) ariko akaba atabaha sereivisi zo kwivuza, bigatuma ababyeyi badashoboye gukora ingendo ndende babyarira mu ngo.

Aba baturage bavuga ko uretse ababyarira mu ngo hari n’abandi batabona serivisi z’ubuvuzi kandi baratanze imbaraga zabo mu Muganda hubakwa ayo mavuriro y’ingoboka kugira ngo serivisi zirusheho kuzegerezwa.

Uwitwa Rukundo Eliab wo mu Murenge wa Rurembo, ahabarizwa Ivuriro ry’Ingoboka rya Gitare, yagize ati: “Twe twishatsemo imbaraga mu muganda twubaka Poste de Sante zigera kuri 3 ariko nta muganga n’umwe uheruka hano, nyamara igihe bajyaga baza twabonaga serivisi tudakoze urugendo rurerure, nk’ubu kuva hano kugera ku kigo nderabuzima dukora ibilometero bitari munsi ya 16. None ubwo urumva ari ibintu byoroshye se? Rwose nibadufashe bazana abaganga bahoraho.”

Mukamana Daphrose wo mu Kagari ka Gahondo, yagize ati: “Kugira ngo ube warwaye kugera ku Kigo Nderabuzima cya Ruvune ni ikibazo, ariko ubwo twari twabonye Poste de Sante twari twasubijwe, ariko noneho byasubiye rudubi kuko ntizigikora tubona ziriya nzu zarabaye nk’umurimbo, kuko nta musaruro zirimo kuduha nibadufashe baduhe abaforomo hano tubone serivisi z’ubuvuzi.”

Mukamana akomeza agira ati: “Ubundi kuba ubuvuzi bwegereye umuturage nawe yitabira kwivuza, izi Poste de Sante zari zaje nanone zisa nizikora ubukangurambaga ku buryo no kubyarira mu ngo abagore bari batangiye kumva ko kubyarira mu ngo ari ikibazo, ariko ubu ababyeyi bamwe bongeye kwirara uretse ko Abajyama b’Ubuzima na bo usanga bagira akazi kenshi k’ubukangurambaga”.

Simpenzwe Pascal, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, na we ashimangira ko kuba hari amavuriro y’ingoboka atagira abaforomo ari ikibazo kibakomreye.

Yagize ati: “Za Poste de Sante arahari yubatse neza iki kibazo twakigejeje ku nzego bireba turategereje, ngira ngo na mwe muzi ko ikibazo cy’abaforomo mu Rwanda kikiri ingorabahizi ari na yo mpamvu ahari Leta kuri ubu irimo kuvugurura hakaba hasubiyeho amashuri yigisha ubuforomo. Gusa abaforomo bava ku bigo nderabuzima bakajya gukorera kuri izo Poste de Sante inshuro 2  mu cyumweru ariko urumva ko bikiri hasi, turakomeza dushishikarize abaturage kugana ibigo nderabuzima nta kundi mu gihe dutegereje ko haboneka umuti urambye”.

Meya Simpenzwe Pascal akomeza avuga ko ngo kubera imiterere mibi y’Akarere kabo k’imisozi miremire, na ba rwiyemezamirimo ngo ntawe uhamara kabiri akorera muri izo Poste de Sante.

Yagize ati: “Akarere kacu gafite imisozi miremire ku buryo rwiyemezamirimo iyo aje ino asanga akorera mu gihombo kubera ingendo agahita ahambira utwe akigendera agasiga abaturage mu gihirahiro ni yo mpamvu twifuza ko ziriya Poste de Sante zagira abakozi bahoraho hagati aho ariko akaba ari ho baba”.

Kugeza ubu amavuriro y’ingoboka adafungura ni ayo mu Mirenge ya Rurembo, Karago, Mulinga na Karago, abaturage bakaba bifuza ko yafungura akabaha servisi z’ubuvuzi mu buryo buhoraho.

Simpenzwe Pascal, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

NGABOYABAHIZI PROTAIS

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 3, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE