Nyabihu: Barinubira ikimpoteri kibateza umunuko n’amasazi

Abacuruzi n’abaturage bo mu gasoko ka Mukamira bavuga ko babangamirwa cyane n’umunuko wo mu kimpoteri kibegereye bagasaba ubuyobozi bw’Akarere Ka Nyabihu kugishakira ahandi gishyirwa.
Ni ikimpoteri gishyirwamo imyanda ibora n’itabora y’ibisigazwa by’ibicuruzwa, gusa kikaba cyegereye cyane abarikoreramo n’abaturage.
Umucuruzi witwa Munyaneza Angelique ucuruza ibirayi yagaragaje ko icyo kimpoteri kibateza umwanda , umwuka mubi n’amasazi asaba ko cyashakirwa ahandi kijyanwa.
Yagize ati:”Iki kimpoteri cyari gikwiriye kujya kure y’isoko kuko urabona hano hari abana bato ndetse natwe abakuru kidutera ikibazo cyane cyane kubera ukuntu kinuka. Ikindi kandi iki kimpoteri kizana umwanda hano kuko iyo cyuzuye bitangira gusandagurikira ahacyegereye. Ubuyobozi burebe icyo bwafasha.”
Rukundo Patrick yagize ati: “Urebye aha dufite ikibazo cy’ikimpoteri cyegereye hafi y’abantu cyane, baramutse badufashije bakagishakira ahantu gishyirwa ariko akaba atari hafi aha byaba ari byiza.”
Yakomeje agira ati: “Hari ubwo hashyirwamo n’amacupa ndetse n’ibindi bintu bitabora, uko bimaramo iminsi ni ko byegera mu nzira , bikaba bishobora no guteza ibibazo abari hafi yacyo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette agaruka kuri iki kimpoteri yavuze ko mu gihe kitari icya kure bazaba bamaze kucyimura ahamya ko bimwe mu bikoresho bamaze kubigura.
Yagize ati: “Mu by’ukuri natwe turabizi ko hariya hakenewe ikimpoteri mu buryo bwagutse ariko badusabaga gushyiraho ikimpoteri kinini, gusa mu nama yacu ya Komite Nyobozi twemeje ko tuzakora ibigega bimeze nka Kontineri ndetse ubu byatangiye kwinjira mu isoko ryo kubikora. Noneho bizashyirwe ahantu ba bantu bashinzwe isuku mu Karere bajye bajya ku bifata ba bijyane mu Kimpoteri cya Musanze cyangwa icya Rubavu.”
Ati: “Nkumva rero aho ngaho namara abaturage impungenge ariko nanone nk’ubuyobozi bubegereye tunakurikirana ko n’igihari gikoreshwa neza kuko hari igihe umuntu agenda , akanaga imyanda yihuse akayinaga no ku ruhande”.
Yakomeje asobanura ko agasoko ka Mukamira kagira abagakoreramo bagera kuri 80 gusa mu masaha y’umugoroba kubera urujya n’uruza uzasanga babaye benshi bigatuma n’imikoreshereze y’ikimpoteri kihegereye itagenzurwa neza.
