Nyabihu: Barashinja Gitifu w’Akagari kubarira amafaranga ya Mituweli

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kintarure, Umurenge wa Shyira, Akarere ka Nyabihu, barabogoza bavuga ko bahaye Umunyamabanga Nshingabikorwa w’ako Kagari amafaranga y’Ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), ariko bajya kwivuza bagasanga ntayo yabatangiye.
Bavuga ko ayo mafaranga y’ubwisungane ari we bizeye bakayamuha ngo ayabatangire ku ikoranabuhanga ariko ngo bakaba batewe inkeke n’uko batabasha kwivuza kandi hashize igihe kinini bayamuhaye.
Aba baturage bavuga ko basaga 30, ni ukuvuga imiryango 30. Gitifu wa Kintarure yabijeje ko ayabatangira binyuze mu ikoranabuhanga guhera muri Kamena 2024 ariko birinze bigera mu kwezi kwa Nzeri atarayabishyurira.
Muhimpundu Rosine, umwe muri abo baturage, yagize ati: “Ejo nagiye kwivuza mpageze barebye muri mashine basanga nta mafaranga natanze kandi njyewe natanze amafaranga y’u Rwanda 6 000. Ariko ntangazwa no kubona bambwira ngo ndivuza ijana ku ijana, ubu koko ngiye kuzishyura ibihumbi 150 mu bitaro? nNasaba ubuyobozi kudufasha Gitifu w’Akagari kacu atwishyurire Mitiweli.”
Mulindahabi Ildephonse w’imyaka 65, na we avuga ko kubera ko nta ngufu zo kugera ku Biro by’Akagari afite, yizeye Gitifu akamuha amafaranga ngo ayamutangire ariko ngo ntiyabikoze kuko na we yagiye kwivuza asanga ntiyishyuye Mituweli.
Yagize ati: “Natunguwe no kumva ku ivuriro bavuga ngo ntange ubwisungane mu kwivuza, mu gihe njyewe nzi ko natanze amafaranga yo ku muryango wanjye w’abantu 6. Urabona nta mbaraga mfite, gutuma umuyobozi se ni ikibazo koko? Twifuza ko yaduha amafaranga yacu kuko buriya ayikoreshereza mu nyungu ze bwite akikenura twe tukarembera mu ngo zacu, yewe turi benshi kuko ntitwajya munsi ya 35.”
Imvaho Nshya yashatse kumenya niba ibivugwa ari byo, Gitifu wa Kintarure Ngabo Innocent avuga koko ko hari bamwe mu baturage bamuhaye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ngo ayabatangire kandi abashyire mu ikoranabuhanga rya Mitiweli (Systeme), ariko ngo haje kugaragaramo bamwe bitahise bigenda neza kandi ibyo arimo kubishakira igisubizo.
Yagize ati: “Biragorana y’uko umuntu yatanga amafaranga uyu munsi ngo ahite yivuza, hari ubwo ikoranabuhanga riba ritihuta ndetse n’utundi tubazo gusa niba byarabayeho byafatwa nko gukererwa ariko ndumva nta muturage uzagira ikibazo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira Ndando Marcel, kuri iki kibazo avuga ko we ubwe agiye kugikurikirana.
Yagize ati: “Ni mu giturage niba atarayatanze, hari ubwo umuturage abona bimugoye cyane ko hari n’ababa bafite ubumenyi buke ku ikoranabuhanga yenda kandi akaba adashobora kubona umu agent hafi aho. Icyangombwa ni ukwizera umuyobozi wawe, gusa tugiye gukurikirana iki kibazo kandi ndizera ko kibonerwa umuti tugiye kuganiza Gitifu tumenye aho byapfiriye.”
Gitifu wa Shyira akomeza ashishikariza abaturage kwitabirira ubwisungane mu kwivuza kugira ngo birinde kurembera mu ngo zabo, ndetse ko kwizera abayobozi atari ikibazo ahubwo kuba umuyobozi atakora ibyo yasabwe n’abaturage bamwizeye ari cyo kibazo.
Avuga ko kugeza ubu Umurenge wa Shyira ugeze ku kigero cya 86,6 % mu gutanga ubwisungane mu kwivuza.


