Nyabihu: Abaturiye umugezi wa Kinoni bafite impungenge ko uzabatembana

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 30, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kintobo, Akarere ka Nyabihu baturiye umugezi wa Kinoni, bavuga ko bafite impungenge ko mu bihe by’imvura mu minsi iri imbere uzabatwara, bakaba basaba inzego bireba ko bashakira uyu mugezi igisubizo kirambye kugira ngo utazabatwara ubuzima.

Abo baturage nk’uko bigaragarira amaso, bavuga ko uwo  mugezi wa Kinoni uva mu birunga nka Bushokoro, ugenda usatira inzu zabo cyane ko n’ikiraro kibahuza n’umuhanda Musanze- Rubavu wagitwaye bakaba bambukira ku biti, bakaba ngo bahorana impungenge ko isaha n’isaha cyazabamanurana n’inzu zabo ndetse n’indi mitungo yabo harimo amatungo n’imyaka.

 Abafite iki kibazo cyane ni abo muri santere y’ubucuruzi y’Akagari ka  Nyamugari, bavuga ko buri munsi  uyu mugezi ugenda utwara ubutaka, ari n’ako usatira inzu zabo nk’uko Mpabwanayo Apolinaire abivuga

Yagize ati: “Hari umushinga waje kudufasha guhangana n’uyu mugezi wa Kinoni, ariko aho kugira ngo ukomezanye amazi mu miferege ahubwo amazi yatangiye kujya adusatira mu mirima hano ndetse ugera ubwo usenya iki kiraro cyaduhuzaga na santere ya Byangabo, na we urabyibonera ko n’inzu zacu ziri ku manegeka, iyo imvura iguye nijoro tugira ngo ntibucya, iki kibazo ubuyobozi budufashe kubona igisubizo cyangwa se dufashwe kwimuka hano.”

Rugwizangoga Kamatali we avuga ko iki kibazo bakibwiye ubuyobozi, ndetse buranabasura ariko ngo imyaka ibaye 3 batarabona igisubizo.

Yagize ati: “Izi nzu ziri ku muhanda, abayobozi bose kuva ku muto kugeza ku mukuru bose babona ko uyu mugezi uzadushyira mu kaga kuko inzu zimaze kujya mu manega, twategereje ko baduha igisubizo cy’amazi ava muri uyu mugezi akatwangiriza twarihebye, twifuza ko badufasha kuva aha hantu cyangwa bakubaka urukuta rukumira amazi kuko adusanga mu ngo zacu, ubundi akatubuza kwambuka dutaha iwacu mu bihe by’imvura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, avuga ko uriya mugezi uhuza Uturere tubiri ari two Musanze na Nyabihu, kuri ubu rero ngo hagiye gukorwa ibiganiro harebwe igisubizo kirambye.

Yagize ati: “Ikibazo cy’uriya mugezi kirakomeye, twigeze koherezayo abatekinisiye ngo badufashe kuba hashakwa umuti urambye. Kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti, abo muri One Stop Center ku ruhande rwacu na Musanze, ubu rero ndavugisha Meya wa Musanze twongere dusubireyo hashakwe igisubizo cy’ariya mazi ngo abaturage bacu babeho batekanye, kandi buriya umuturage iyo adatuje urumva nta terambere.”

 Uyu mugezi ni umwe wakunze guteza ibibazo mu gishanga cya Mugogo, ukangiza imyaka ndetse ukarenga ugasenyera abaturage, hakaba hakenewe ingufu rero kugira ngo udakomeza kwibasira imitungo y’abaturage.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 30, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE