Nyabihu: Abaturiye TSS Bigogwe bemeza ko yabahinduriye imibereho

Bamwe mu baturage baturiye Ishuri ry’Ubumenyingiro n’Ikoranabuhanga rya Bigogwe (TSS Bigogwe), riherereye mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko ryagize uruhare runini mu guteza imbere imibereho yabo, cyane cyane mu by’ubworozi, ubuhinzi n’iterambere rusange.
Aka gace ka Nyabihu gatuwe ahanini n’aborozi n’urubyiruko, bakaba barungukiye cyane ku bufatanye bafitanye n’iri Shuri ritanga ubumenyi ku bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.
Kamanzi Eliab, umwe mu borozi bo mu nzuri za Gishwati, ashimangira ko guturana n’iki kigo cyabakuye mu bibazo bahuraga na byo mu myaka yashize.
Yagize ati:”Guturana na TSS Bigogwe ni ibintu by’agaciro cyane. Mbere amatungo yacu yararwaraga tukabura ubufasha, ariko ubu abanyeshuri biga ubuvuzi bw’amatungo baza kutugoboka, bakazitera imiti ndetse bakanaziha vitamini,”
Yakomeje agira ati: “Mu myaka ya 1980, nta n’umunyeshuri wabaga waza mu nzuri, kandi n’abigishaga ubuveterineri ntibatugeragaho. Ubu ibintu byarahindutse, inka zacu zifite ubuzima bwiza, kandi ubworozi bwateye imbere.”
Abanyeshuri nabo barunguka, abaturage bakigishwa.
Umwe mu banyeshuri biga kuri TSS Bigogwe, yavuze ko nabo bungukira mu gukora imyitozo ngiro bifashishije amatungo y’aborozi baturiye ishuri.
Yagize ati:”Dufasha abaturanyi bacu cyane cyane aborozi, tukabigisha uko bita ku matungo yabo, tukabereka uko bayakingira, uko bayavura ndetse n’uko bategura ibiryo bifite intungamubiri ku matungo.”
Kalinijabo, umwe mu rubyiruko ruturiye ishuri, avuga ko yahakuye ubumenyi bwamufashije guhindura uburyo yahingagamo.
Yagize ati: “Iki kigo kiduha amahugurwa ku buhinzi. Njye ndi umuhinzi w’ibirayi, nahakuye ubumenyi butuma menya uko nabyitaho, n’uko narwanya indwara zibyangiza. Ubu umusaruro wanjye wariyongereye.”
Umuyobozi w’iri shuri, Maniraguha Premier, avuga ko ubufatanye n’abaturage bubafasha kugera ku ntego zo kwigisha abanyeshuri bifashishije ibibazo bifatika byo mu buzima bw’ukuri.
Ati “Tudafashije aborozi bo mu Gishwati kugira amatungo meza, natwe twaba twikururira ibibazo, kuko amata abanyeshuri bacu banywa aturuka kuri abo borozi. Ni yo mpamvu tubagira inama, tukabafasha uko dushoboye.”
Yongeraho ati: “Turakangurira ababyeyi n’urubyiruko kuza kwiga imyuga hano. Uyu munsi kwiga umwuga ni yo nzira yihuse yo kwiteza imbere. Umuhanga mu mwuga atangira kwinjiza amafaranga ataranarangiza amasomo.”
Uretse gutanga ubumenyi mu by’ubuhinzi n’ubworozi, TSS Bigogwe yanatangiye gahunda zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, harimo kwimakaza umuco w’akarima k’igikoni, gutera ibiti by’imbuto ziribwa nk’avoka n’ipapayi n’ibindi.”
Abaturage barashima uruhare rukomeye iryo shuri rifite mu kuzamura imibereho yabo, by’umwihariko mu guteza imbere ubworozi n’ubuhinzi.

Manizabayo jean de dieu says:
Kamena 7, 2025 at 10:26 amAbahungu bacyu ndabona bazasohoka hanze Bazi akazi