Nyabihu: Abaturage bararana n’amatungo kubera ubujura

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 23, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu bavuga ko  bahisemo kurarana n’amatungo yabo mu nzu nyuma y’uko ubujura bw’amatungo magufi bukomeje kubatera impungenge.

Abo baturage bavuga ko kuba bararana n’amatungo mu nzu ku bwo gutinya abajura bibagiraho ingaruka ngo kuko barara bumva umunuko w’umwuka w’amatungo ndetse n’amaganga kimwe n’ibisogororo bagasaba inzego bireba kubafasha gukumira ubwo bujura.

Uwimana Jeanne (wahinduriwe amazina), umwe mu baturage bo mu Bigogwe, avuga ko ubujura bw’amatungo yabo harimo intama n’ihene bubateza igihombo ndetse n’umutekano muke, kuko ngo barara bahangayitse bazi ko babatoboreraho inzu.

Yagize ati: “Buri joro tugira ubwoba, ko baza kutwiba, ihene mu biraro baraziba  twahisemo kuziraza mu nzu natwe turaramo, ariko nabwo tuba twiteguye ko baza gutobora inzu bakadusangamo bakatugirira nabi bakurikiye amatungo, ibi kandi bitugiraho  ingaruka ku buzima bwacu, kuko kurarana n’amatungo bituma habaho imyuka ihumanya mu nzu, kandi abana bandura inkorora cyangwa indwara z’uruhu.”

Murenzi Jean Bosco (amazina yahawe) na we ashimangira ko ngo hari insoresore bakeka zirirwa zikina urusimbi ko ari zo zaba zitwikira ijoro zikabiba amatungo.

Yagize ati: “Turagerageza kurinda amatungo yacu abajura ariko byaranze, dukeka ko ari insoresore zo muri iyi santere ya Bigogwe zirirwa zikina urusimbi zabura ibyo kurya zikigabiza ibiraro byacu, hari ubwo baziba bakazibagira mu ishyamba bakagurisha inyama muri za resitora, abandi bakazigurisha mu Turere dukikije Nyabihu kuko hari izo bajya bafatira mu masoko nka Byangabo yo muri Musanze, twifuza gutabarwa.”

Kuba hari bamwe mu baturage bararana n’amatungo yabo batinya abajura ngo iki kibazo muri Nyabihu kirazwi nk’uko Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal, abivuga   ngo hari gahunda yo kwigisha  abaturage kubaka ibiraro by’amatungo n’ingaruka zo kurarana nayo.

Yagize ati: “Iyo miryango twarabaruye dusanga ari 78. Abaturage barimo kwigishwa ibibi byo kurarana n’amatungo. Bamwe barangije kubaka ibiraro, abandi baracyari mu nzira yo kubyubaka.

Turakomeza gukorana n’inzego zishinzwe umutekano hakorwe amarondo kugira ngo abajura bazafatwe”.

Impuguke  mu by’ubuzima zivuga ko kurarana n’amatungo mu nzu bishobora gutera indwara z’uruhu, inkorora n’indwara z’ubuhumekero, indwara z’igifu n’imbere mu nda kubera imyanda y’amatungo ishobora kwanduza amazi n’ibiryo.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 23, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE