Ntibyumvikana ukuntu imbangukiragutabara ikora nta bwishingizi- Sen. Uwizeyimana

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 8, 2025
  • Hashize icyumweru 1
Image

Senateri Uwizeyimana Evode yagaragarije Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe zifite igihugu akamaro (RURA) impungege za zimwe mu modoka zirimo iza Leta, by’umwihariko imbangukiragutabara zisanzwe ari ibinyabiziga ntakumirwa zikora zidafite ubwishingizi.

Yabigaragaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2025, ubwo Abasenateri bagize Komisiyo y’Umutekano, Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano baganiraga na RURA ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zafashwe zo gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Yagize ati: “Mu modoka zidafite ubwishingizi harimo na Ambulances za Leta. Ejo i Karongi hari iyakoze impanuka ihetse abagore batanu bagiye ku byara, idafite ubwishingizi. Izi modoka za Leta zifite abazigenzura bafite ubushobozi kandi banazishyize mu binyabiziga ntakumirwa.”

Yavuze ko bitumvikana ukuntu ibyo binyabiziga ntakumirwa bigenda na bwinshingizi bifite.

Imodoka zikwiye guhabwa ibyangomba hashingiwe ku bwishingizi

Senateri Uwizeyimana yavuze ko hari imodoka zihabwa ibyangombwa byo gukora ariko zidafite ubwishingizi kandi mu gihe zakoze impanuka zishyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Yagize ati: “Imodoka zikora impanuka nta bwishingizi zifite, amafaranga y’ubwishingizi agendera kuri izo mpanuka.

Yunzemo ati: “Nta kuntu muri RURA niba muhaye umuntu uruhushya agomba kubanza kureba uko ubwishingizi bwe bungana noneho mukamuha urushya hashingiwe ku ko bungana.”

Yavuze ko za Kompanyi zitanga ubwishingizi zibutanga mu byiciro bitandukanye aho hari ubumara amezi 3, 6, 9 cyangwa izamara umwaka.

Uwo muyobozi yavuze ko RURA itanga ibyangombwa by’ibinyabiziga bingana n’umwaka cyangwa urenga nyamara hari abasaba icyangombwa cy’ubwishingizi kizamara amezi atatu, bivuze ko nyuma yayo baba bemerewe gukora nta bwishingizi bafite.

Ati: “Iyo akora nta bwishingizi afite agakora impanuka akica nk’abantu bwishingizi, ubwabyo ni ikibazo.”

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste yavuze ko mu gutanga ibyangombwa harebwa ku gushyigikira iterambere ry’Igihugu ariko banarengera ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati: “Ibijyanye n’ubwishingizi tujya kumuha uruhushya tugendeye ku bwishingizi afite ntabwo byakunda, kuko ntabwo byaba biteza imbere ubucuruzi.”

Yavuze ko gutanga ibyangombwa byo gukora binafasha abacuruzi kubona uburenganzi bwo kubona inguzanyo muri banki bityo umucuruzi cyangwa umushoramari ashobora kubona imodoka.

Ati: “Tugomba gufatanya n’inzego zirimo Polisi, Umujyi wa Kigali ku buryo nta muntu ukandagira ku muhanda nta bwishingizi.”

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 8, 2025
  • Hashize icyumweru 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE