Ntibitangaje, Ababiligi ni uko batubereye kuva kera – Tito Rutaremara  

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 4, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Tito Rutaremara ni Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda. Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bye bwite.

Iki kiganiro turaberaka uko Ababiligi bashenye igihugu cyacu, tuze no kureba uko Ababiligi bateje ingorane zikomeye ku bantu barwanyaga Leta ya Habyarimana ariko tuze no kureba uko iki kibazo cya Congo ari bo bagiteye.

Uko Ababiligi bashenye u Rwanda

Uko Ababiligi bateje ingorane nini, abantu barwanyaga Leta ya MRND na Parmehutu.

Ububiligi bumaze gusenya u Rwanda hari impunzi nyinshi za UNAR n’abandi bahunze Leta ya Parmehutu na MRND zahungiye mu bihugu byinshi bya Afurika.

Izagerageje kujya mu Bubiligi; Ububiligi ntibwashakaga izo mpunzi, ni izo bakiriye zari nkeya cyane kandi zitoranyije.

Hari impunzi nke cyane zakiriwe zihabwa uburenganzira bw’ubuhunzi.

Hari impunzi zari mu Bubiligi zitagira impapuro kandi zimwe zihamara imyaka myinshi zitagira uburenganzira na buke. Hari zimwe zabonaga ubuhunzi cyangwa ubwenegihugu ari uko bakoze mariage itariyo bakarongorwa cyangwa bakarongora Ababiligi ariko Ababiligi bakabikorera abo banyarwanda bumvikanye uko bazajya bagabana imishahara cyangwa ubundi buryo bazabishyura.

Ariko hari abandi bake babonaga ubwenegihugu ari uko barongowe n’Ababiligi ariko abo bari mbarwa. Ababiligi ntabwo bifuzaga izo mpunzi iwabo.

Aho intambara ya RPF itangiriye; ibihugu byatabaye ako kanya ni Ububiligi, Ubufaransa na Zaire bajya kurwanirira Habyarimana. Ariko Ababiligi baza gutererana u Rwanda (sibwo bwa mbere kandi sibwo bwa nyuma). Impamvu batashye; Leta yabo yari igizwe n’amashyaka 5.

Imwe muri ayo mashyaka bamaze kubona ukuntu mu ntambara abasirikare baba – zaïrwa bari kwitwara ku rugamba basahura, bafata abagore ku ngufu, bakora ibindi biteye isoni bikagaragara kuri za television zo mu burayi.

Abadepite ba rimwe muri ayo shyaka batera hejuru bati; abasirikare bacu ntabwo bakwiye kurwana ku ruhande abazayirwa barwanaho.

Bityo Ababiligi batererana inshuti yabo Habyarimana ku rugamba ariko bakomeza kumuha amafaranga n’intwaro.

Nyuma y’amasezerano y’Arusha; muri MINUAR Ababiligi nibo bohereje battalion ifite abasirikare benshi n’intwaro nyinshi ngo barebe uko bafasha inshuti yabo Habyarimana.

Aho abasikare n’abanyepolitike ba RPF baziye muri CND; abasirikare b’Ababiligi basabye ko ari bo barinda abo basirikare 600 n’abanyepolitike ba RPF, bakababuza gusohoka, ababonye uruhushya rwo gusohoka akaba ari bo babasaka basohotse, bakanaherekeza aho bagiye hose nko ku Murindi; (basaga nka abahumuriza Habyarimana ko bamurindiye RPF ntacyo bazakora bahari.)

Aba basirikare b’Ababiligi hari aho bakoze ububwa. Baherekeje inkotanyi ku Murindi mu kugaruka abajandurume bo kwa Habyarimana bateze ambush barasa abasore ba RPA mu Gatsata.

Abasore ba RPA bajya mu miferege barwanya abajandarume ba Habyarimana; abasirikare b’Ababiligi aribo bagombaga kubarinda nk’abantu bari bafite za tank n’imbunda; babibonye bariruka barakata bisubirira Byumba aho abasirikare ba MINUAR bari bari.

Abacu bari mu Gatsata bahamagara abari muri CND; Ababiligi bari CND babanza kwangira abasirikare ba RPA bari CND kujya gutabara bagenzi babo.

Ariko abasirikare b’Ababiligi barabyanga; abasirikare ba RPA babanyuraho ku ngufu bajya gutabara abo mu Gatsata; barwanya abajandarume ba Habyarimana barabirukana. Ababiligi bisubiriye Byumba bagarutse ku munsi ukurikiye.

Hari abantu bibaza niba Ababiligi barajyanywe no kutwanga cyangwa ubwoba; njye mbona ari byombi.

Roméo Dallaire warukuriye MINUAR; yaje kutureba nka abanyepolitike bari muri CND (yari njye, Patrick Mazimpaka na Seth Sendashonga) ati: ibyo Mwakoze ntabwo aribyo.

Turamubwira tuti: genda ubaze neza kandi utekereze ejo uzaze kutubwira. Bucyeye aza adusaba imbabazi ati: rwose mumbabarire ahubwo ninjye ufite isoni ahandi aho twibaza ko Ababiligi bagize ubwoba ni aho; abasirikare ba Habyarimana bishe Premier Minister Agatha,

Aho abasirikare ba Habyarimana bafashe abasirikare b’Ababiligi barindaga Agatha, babambura intwaro babicaza hasi, ariko umusirikare umwe w’Umubiligi arabacika n’imbunda yinjira mu nzu arwanya abasirikare ba Habyarimana; baramurwanya ariko babonye ko abagoye bajya kuzana imbunda nini yo guturitsa iyo nzu umusirikare w’umubiligi yarimo.

Icyo wakwibaza ni kuki abasirikare b’Ababiligi bari muri Kigali hirya no hino (hari bari muri CND, hari abari Kicukiro) kuki batatabaye abari muri Camp Kigali, bakabareka bagapfa?

Ariko ububwa bw’Ababiligi burimo ubugome bw’indengakamere bwigaragarije muri ETO Kicukiro aho bari barinze impunzi baziha umutekano; hanyuma bakazisigira interahamwe n’abajepe ngo babice.

Izi mpunzi zinginze Ababiligi ngo nibura babatware babageze CND cyangwa muri MINUAR Ababiligi barabyanga; impunzi zigera naho ziryama mu muhanda Ababiligi barabata babona inzira barigendera.

Interahamwe ziraza zica izo mpunzi zose; aba bose bashyinguye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Yewe hari n’umuminisitiri wa Leta ya Habyarimana; witwaga Ngurinzira wabinginze ngo bamukize baranga kuko atari uwo mu ishyaka rya MRND rya Habyarimana.

 Ahubwo ari uwo mu ishyaka rya MDR rya Twagiramungu. Ababiligi bongeye gutererana Habyarimana n’abambari be bajya gusaba muri UN ko bagomba kuva mu Rwanda kandi bikomeye; baraza bazinga utwabo batererana Leta y’Abatabazi bari bamaze gushyiraho.

Igihe gitaha tuzababwira ukuntu Ababiligi aribo ntandaro y’intambara yo muri Congo.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 4, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE