Ntabwo twari kugira Igihugu tudafite intwari- Minisitiri Mbabazi

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rosemary yavuze ko Igihugu kidashobora kubaho kidafite intwari kandi buri kinyejana kigira intwari zacyo; ni zo zahanze u Rwanda, zirarwitangira, zirarurinda, umusaruro ukaba ugaragarira ku iterambere rugezeho uyu munsi.
Yagize ati:“Ntabwo dushobora kugira Igihugu tudafite intwari, nta n’ubwo dushobora kubaho tudafite intwari kuko buri kinyejana kigira intwari zacyo. Intwari ni zo zubatse uru Rwanda, ni zo zarurwaniye, ni zo zaruhataniye, zirarurinda, ubu tukaba dufite Igihugu twita iwacu”.
Ni ubutumwa Minisitiri Mbabazi Rosemary atanze mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 29, ku itariki ya 1 Gashyantare.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ku bijyanye n’akamaro ko kwizihiza uyu munsi, yavuze ko bigamije guha agaciro intwari zubatse u Rwanda akaba ari na zo zatumye Abanyarwanda bagira agaciro.
Yakomeje agaragaza ko umurage w’ubutwari ari umuco Abanyarwanda bakomora ku bakurambere babo kuko ari abantu bitangaga, bagakora ibikorwa by’ingirakamaro bagamije inyungu rusange z’Abaturarwanda kurusha inyungu zabo bwite, abenshi bakanahasiga ubuzima.
Ati: “…biri mu muco wacu nk’Abanyarwanda, bitozwa n’abato kugira ngo ntituvuge gusa intwari zatabarutse, n’ubu tuvuge ko twategura abana b’uyu munsi kugira ngo babe intwari, biri no mu cyerekezo cyacu, aho tugana nk’Igihugu twifuza kubakira ku murange wacu, tukavoma mu murage wacu dukura ku ntwari zacu cyane cyane uwo kwitangira igihugu”.
Minisitiri Mbabazi yasobanuye ko ubutwari ari n’imwe mu ndangagaciro zitozwa abato, ikomoka ku ndangagaciro shingiro yo gukunga Igihugu.
Ati: “ Ntidushobora gukunda Igihugu tutakitangira, kandi twakitangira ari uko tubaye intwari”.
Yagarutse no ku butwari bwa vuba aha mu myaka 29, avuga ko hari urubyiruko rwabaye intwari, runibukwa uyu munsi, rwahanganye n’akarengane, ruhangana n’ibibazo u Rwanda rwari rufite rwongera kugarurira agaciro Abanyarwanda.
Ibi binashimangirwa mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “ Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.
Minisitiri Mbabazi ati: “Tudafite intwari ntitwagira agaciro, ntitwakwagura kino gihugu, tudafite intwari ntitwahanga ibishya, ntitwagera kure”.
Yasabye urubyiruko rwaba ururi mu Rwanda ndetse n’ururi mu mahanga kugira ishyaka ryo gukunda Igihugu cyarwo.
By’umwihariko yahaye ubutumwa urubyiruko ruba mu mahanga aho rwaba ruri hose kuzirikana aho rukomoka, dore ko n’aho ruri muri ibyo bihugu usanga ibyo rwakora byose abanyamahanga batabura kurubaza aho rukomoka.
Ati: “Uko byagenda kose bahora bakwibutsa bati iwanyu ni he ubundi? Ibyo na we bigomba guhora bikwibutsa ngo nubwo ndi mu mahanga ngomba kugira aho nkomoka kandi ngomba kujya ku mizi, iyo udafite imizi urareremba.
Ni yo mpamvu n’iterambere ry’Igihugu cyacu rishingira ku muco wacu, rishingira ku butwari kugira ngo ibyo dukora byose bibe ari ibintu bihamye, bifite imizi ishora igera kure, bitareremba kugira ngo bitazahungabanywa n’umuyaga bigasenyuka”.
Uwamahoro Prisca umwe banyeshuri bigaga mu ishuri ry’i Nyange bashyizwe mu Ntwari z’Imena yavuze ko Abanyarwanda basangiye isano ry’Ubunyarwanda akaba ari igihango badakwiye gutatira.

Yakanguriye Abanyarwanda by’ umwihariko urubyiruko kumenya ko nta cyaruta Igihugu cyabo, abasaba kumenya kuvuga oya ku babashuka babaganisha ku kwanga Igihugu cyabo cyangwa kugisenya, bakumva ko aho umwanzi yaturuka hose bagomba guhagurukira hamwe bakamurwanya.
Yagize ati: “Ngarutse ku rugero rwacu nk’abana b’i Nyange, ariko ubu twarakuze, ni ukumenya ko igihe duterwa n’abacengezi byashobokaga ko natwe twakwitandukanye, buri muntu akaba yavuga ati reka nkize ubuzima bwanjye, ariko ntabwo twabikoze kuko twize inyigisho nziza zo kubumbatira ubumwe tuvoma muri Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda”.
Uwamahoro yongeyeho ati: “ Twanze kwirebaho, duharanira kunga bwa bumwe, duhitamo neza ko twese turi Abanyarwanda. Nubwo hari bagenzi bacu bahise bicwa, ariko twaremeye dushyira imbere ya sano iduhuza y’Ubunyarwanda”.
Gashirabake Moses ni umwe mu rubyiruko ruba mu mahanga, aba muri Canada, yagarutse ku bikorwa bakora bigamije kwimakaza umuco w’ ubutwari.
Ati: “Igikorwa cy’ ubutwari Abanyarwanda baba mu mahanga barimo n’ urubyiruko bakora ni ugukomeza kwigisha no kuvuga ku mateka y’ u Rwanda, gushishikariza abandi gukomeza kurangwa n’ indangagaciro z’ umuco wacu cyane cyane indangagaciro z’ ubutwari kandi ni ho tuvoma abo turi bo”.
Ikindi yagaragaje nk’ umunyamategeko ni ukugeza imbere y’ ubutabera abakurikiranyweho ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.