Nta waryoherwa n’amafunguro ari mu ntambara-Mufti w’u Rwanda

Abayisilamu ubwo basozaga ukwezi gutagatifu kw’igisibo cya Ramadhan kuri uyu wa 30 Wururwe 2025, Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Musa yashimye Imana ku ngabire y’amahoro n’umutekano yahaye u Rwanda, igisibo kikaba cyaragenze neza.
Sheikh Sindayigaya yagaragaje ko iyo hari umutekano ari bwo abantu bakora bakagwiza ubukungu bigatuma baryoherwa n’amafunguro kuko nta watuza ari mu ntambara.
Ati: “Iyo umutekano uhari bwa bukungu na ya mafunguro na bwa bukire ni bwo bituryohera kuko nta waryoherwa n’amafunguro ari munsi y’ntambara ari munsi y’amasasu. Ubwo bukungu ntacyo bwamara nta n’uburyohe wagira n’iyo mpamvu intumwa y’Imana Ibrahim yabanje gusaba ingabire y’umutekano.”
Yongeyeho ko abantu bashora imari iyo hari amahoro bagakora batuje ntacyo bikanga bagashinga inganda bityo bagakungahara.
Yagaragaje ko umutekano ufite agaciro katagereranywa kuko intumwa y’Imana yanganishinije uwufite nk’ufite Isi mu biganza bye.
Ati: “Kubera agaciro k’umutekano umuntu utekanye mu bye n’abe; afite ubuzima bwiza uwo nguwo intumwa y’Imana yamunganyije n’umuntu ufite Isi yose n’ubukungu bwose mu biganza bye. Iyo umutekano uhari ni bwo abantu bakora, ni bwo ubukungu buboneka, ni bwo amafunguro aboneka kuko abantu barakora bagashora imari, bagashinga inganda ubukungu bukaboneka bakaryoherwa n’amafunguro.”
Yashimangiye ko abantu bakwiye kunga ubumwe bakimakaza ubuvandimwe bagahuza kuko Imana isaba abantu gufatana urunana bakirinda gutana no kuryana.
Yasabye abantu kwirinda icyabatanya kuko bitanga icyuho cyo gutsindwa, mu gihe abashyize hamwe ntacyapfa kubananira.
Yagize ati: “Imana yadutegetse gushyira hamwe no guhuza umugambi wacu tugakorera hamwe tukishyira hamwe nk’abemera Mana kuko Imana ivuga iti, mufatane urunana ku mugozi w’Imana muramenye ntimuzatatane kandi ntimuzaryane.”
Sheikh Sindayigaya Musa yasabye Abayisilamu gukomeza kurangwa n’ibikorwa by’urukundo na nyuma y’igisibo bagafasha, bakubaha Imana kuko ngo ntacyo byaba bimaze kuyubaha ukwezi kumwe gusa andi asigaye bakajya mu byaha.
Yabasabye kwirinda kwigomeka no gusuzugura ahubwo bagakomeza inzira zayo no kubaha amategeko yayo.
Mu mezi 10 ashize ubwo Abayisalamu bateguraga igenamigambi ry’imyaka itanu rizibanda ku gukemura ibibazo byagaragajwe; hamaze gutangwa asaga miliyoni 12 yakoreshejwe mu gufasha Abayisilamu bafite ibibazo bitandukanye.
Urubyuruko rwafashijwe kubona amashuri, amashyirahamwe y’Abayisilamukazi atatu yahawe igishoro kibafasha kwiteza imbere mu gihe abafite ubumuga basaga 30 barimo gufashwa kwiga imyuga.
Naho imisigiti 178 muri 329 yari yarafunzwe yamaze kuzuzuza ibisabwa ibikorwa byo gufungurirwa na byo bikaba biri mu nzira.

