Abanyarwanda dukwiye kuba abo turi bo-Perezida Kagame

Abanyarwanda dukwiye kuba abo turi bo-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yasuye abaturage bo mu Mujyi wa Kigali, muri gahunda yo kwegera abaturage by’umwihariko, abibutsa ko Umunyarwanda aagomba kuba uwo ari we.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025 muri muri BK Arena.

Yasobanuye impamvu zitandukanye zituma Abanyarwanda tugomba kumenya ko dukwiye kuba abo turi bo, tukareba ibyacu, tugakora kuko hari abirirwa batuka u Rwanda batarwifuriza ibyiza.

Ati: “Ubu ibyo wirirwa ubona birirwa baturega, badukoronga, gukoronga ni ugutukana, bavuga mbere na mbere intambara iri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo RDC, bakavuga ko M23 ishyigikiwe n’u Rwanda byagera kuri FDLR bakabivuga buhoro, bongorera kuko ni byo bashaka ko izo Nterahamwe zagaruka zikica abantu.”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko byose imvano ari abakolonije u Rwanda, Ababiligi bakomeza kutarworohera kugeza naho bashishikariza Isi yose kurufatira ibyemezo.

Ati: “….byarangira u Bubiligi bwakolonije ibyo bihugu 3, bakagenda bajya i Kinshasa bagatunga urutoki u Rwanda baza kurufatira ibihano kandi baza kubibwira Isi yose kubikora ku Rwanda.”

Yakomeje agaragaza ko ikibazo cya RDC bagihirikira ku Rwanda ariko ntibakomoze ku basize bahekuye u Rwanda.

Ati: “Kuri M23 bavuga ko bashyigikiwe n’u Rwanda, bagera ku Nterahamwe ntibavuge ko RDC izishyigikiye, ibyo se mwibwira ko ababivuga batabizi, bazi ibyo bavuga, ni ko babihisemo ni uko u Rwanda bagomba kurushyira mu kibazo ndetse bakaruhana uko babishaka.”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kumenya neza ko hari abatifuriza u Rwanda gukomeza kubaho abaturage bafite imibereho myiza ndetse n’intambwe rukomeza gutera mu iterambere, asaba buri wese gukomeza inzira yo kwikorera.

Ubuyobozi bwiza bwegera abaturage
Bishimiye uburyo Umukuru w’Igihugu yegera abatuarge n’ibikorwa by’indashyikirwa akaomeje kubagezaho

AMAFOTO: Olivier TUYISENGE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22