NPSC yakebuye ibigo bya Leta bikoresha abatujuje ibisabwa

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC) yakebuye ibigo bya Leta bikora amakosa yo gushyira mu myanya abakozi batujije ibisabwa cyangwa se badafite amadosiye y’akazi yuzuye.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Werurwe 2025, mu mwiherero ugamije kugaragariza inzego z’ubuyobozi bw’ibigo bya Leta ibibazo bigaragara mu micungire y’abakozi.
Ni umwiherero witabiriwe n’ibigo bitandukanye birimo Inama y’Igihugu y’amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iy’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ingaga z’Abaganga n’abandi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NPSC, Angelina Muganza yagaragaje ko hakiri ibyuho aho ibigo bishyira mu myanya abakozi batujuje ibisabwa.
Ati: “Nko mu Turere hari abo dusanga badafite amadosiye y’akazi cyangwa atuzuye, abigiye hanze ugasanga nta mpapuro bafite zihuza ibyo bigiye hanze n’ibikenewe mu gihugu, hari na bake badafite impamyabushobozi mu madosiye yabo.”
Uwo muyobozi yikije cyane ku byuho bikigaragara mu mitangire y’akazi aho usanga abakora ibizamini bakunze kwinubira amanota bahabwa mu bizamini by’ikiganiro.
Yavuze ko habaga icyuho mu gutanga ibizamini by’akazi byanditse aho wasangaga ukosora ashobora guha amanota menshi cyangwa make umukozi bigateza ibibazo, ariko aho ikoranabuhanga riziye nta cyuho kigihari.
Icyakora avuga ko mu kizamini cy’Ikiganiro ari ho icyuho gisigaye.
Madumu Muganza yasabye ko abatanga ikizamini cy’akazi mu buryo bw’ikiganiro baba ari abujuje ibisabwa, kandi hagakoreshwa uburyo bwo gufata amashusho kugira ngo nihagaragara ibyo umukandida atishimiye bisuzumwe.
Yagize ati: “Icyo turimo gushaka ko cyakemuka ni ukugira ngo amanota yacyo ajye ahita atangwa ako kanya.”
Yavuze ko mu byo abakozi bakunze kwinubira ari uko usanga bahawe ibibazo bitajyanye n’akazi bagiye gukoraho.
Ati: “Cyane cyane muri kiriya kizamini cy’ikiganiro, akavuga ati kiriya kizamini nabajijwe ntabwo cyari kijyanye neza n’uriya murimo. Icyo gihe tureba ikibazo tukareba n’ibisubizo byacyo.”
Yongeyeho ko abakozi bashaka kwinjira mu kazi ka Leta igihe babonye ibyo batishimiye bakwiye kujya bajujirira bakanagaragaza icyo bajuririye.
Imibare ya NPSC, igaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024, ibibazo 49 byagaragaye mu gihe cyo gusesengura raporo z’amapiganwa zaturutse mu Nzego za Leta 20.
Iyo komisiyo igaragaza ko kutagira impamyabumenyi isabwa ku mwanya ari kimwe mu bibazo byiganje cyane, bigaragara muri raporo z’amapiganwa, ibi bigatuma umubare w’abangirwa gushyirwa mu mwanya wiyongera.
Raporo z’amapiganwa zasesenguwe zigaragaza umubare w’abakandida basabye akazi mu mwaka wa 2023/2024 ukaba ungana n’abagore 177 043 (30.6%) naho abagabo ukaba 400 951 (69.4%).
Abatsinze amapiganwa ni abagore 1 574 (27.2%) mu gihe abagabo ari 4 207 (72.8%).
Hagaragara ikinyuranyo kinini hagati y’abagabo n’abagore mu bijyanye no gusaba akazi kuko umubare w’abagabo basaba akazi ari inshuro 2,3 z’uw’abagore.
Abagabo bari ku kigero cya 69,4% mu gihe abagore bari ku kigero cya 30,6% cy’abasabye akazi bose.
Isesengura rigaragaza ko umubare w’abagabo ari wo munini mu kwitabira amapiganwa kuko ari 62 488 bangana n’inshuro 2,1 z’uw’abagore bakoze ibizamini.
Umubare w’abagabo mu gutsinda ibizamini ni inshuro 2,7 z’umubare w’abagore batsinda kuko abagore batsinze ikizamini bangana na 1 574.
