Niyomugabo Philemon yazirikanywe mu gitaramo cyo kumurika igitabo cya Tonzi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 15, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umwanditsi w’ibitabo Tonzi yazirikanye umuhanzi Niyomugabo Philemon mu gitaramo cyo kumurika igitabo cye.

Ni igitabo yise ‘An Open jail:When the World Crucifies You’ yanditse agamije gufasha abantu batsikamirwa n’ibikomere banyuzemo bikababuza gutera indi ntambwe, ibyo yise kwishyira mu gihome gifunguye ubwawe.

Ni ibyabereye mu gitaramo cyo kumurika igitabo cye cya mbere cyabaye mu ijoro ry’itariki 14 Kanama 2025.

Ubwo yaserukaga ku rubyiniro, Tonzi yari agaragiwe n’abahanzi batandukanye barimo Bill Ruzima, Patrick Nyamitari na Mani Martin, batangiriye ku ndirimbo ebyiri za Tonzi zikubiyemo ubutumwa bw’ihumure.

Nyuma yaho Bill Ruzima yaririmbiye abitabiriye igitaramo indirimbo yise Mu nda y’Isi, bose bafatanyije, bahaye icyubahiro umuhanzi Niyomugabo Philemon, baririmba indirimbo ye yitwa ‘Munsabire’ yumvikanisha ibibazo uruhuri uwo muntu yabaga anyuramo, ariko akavuga ko yifuza kuzahura na Yesu wamupfiriye.

Abo bahanzi bafatanyije kuririmba urukumbuzi ya Mani Martin, abitabiriye igitaramo bagaragaza ko bakumbuye inganzo ya Mani Martin utagikunda kugaragara mu bitaramo cyane.

Hakurikiyeho umukino wakinwe n’abarimo Umusizi Carine Maniraguha na Tuyisenge Olivier n’abandi. Ni umukino wagarukaga ku bihe bitoroshye Tonzi yanyuzemo kuva ku myaka 13 y’amavuko nkuko bigaragara muri icyo gitabo.

Umukino watangiye abawukinnye bagaragaje ko hari ubwo amateka mabi atsikamira icyerekezo cyiza cy’umuntu, ariko ibyo wanyuramo byose atari byo bigena uwo uzaba we.

Ni igitaramo cyayobowe na Michelle afatanyije na Ntazinda Charles.

Ubwo aheruka kugirana ikiganiro n’itangazamakuru, Tonzi yatangaje ko yatangiye urugendo rwo kwandika nubwo ahereye kuri icyo gitabo gifite Paji zigera mu 174.

Tonzi amaze gushyira ahagaragara imizingo (Alubumu) icyenda y’indirimbo akaba arimo gutegura iya 10 azamurika mbere y’uko umwaka urangira.

Ugenekereje mu Kinyarwanda, ‘An Open jail, when the world Crucifies you’ bishatse kuvuga ‘Igihome gifunguye iyo Isi yakubambye ku musaraba’.

Tonzi, Bill Ruzima, Mani Martin na Patrick Nyamitari bitegura kujya ku rubyiniro
Tonzi ,Mani Martin, Bill Ruzima, bafashije Patrick Nyamitari kwibutsa abakunzi be indirimbo ye yise ‘Iwacu’
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 15, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE