Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 18, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Umuhanzi usigaye yariyeguriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Niyo Bosco yambitse impeta y’urukundo Umukamisha Irene bamaze igihe bakundana.

Ni umuhango wabereye ahitwa La Palisse Hotel Gashora mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 17 Nzeri 2025.

Uyu muhanzi afashe icyemezo cyo gushimangura urwo akunda Mukamisha nyuma y’uko yari amaze iminsi mike ahishuriye abakunzi be ko uwo mukobwa yamutwaye uruhu n’uruhande.

Ni ibyo yatangaje tariki 9 Nzeri 2025, ubwo yifurizaga uyu mukobwa kugira isabukuru nziza.

Icyo gihe yaranditse ati: “…  Singukunda gusa ahubwo uburyo nkunda n’urwo ngukunda, ramba, gwiza amafaranga, gwiza urukundo, kandi byose nk’ugomba ni urukundo nyarwo, ndabihamya rwose ko urukwiye. Imana iguhe umugisha kandi ikomeze ingabire umugisha binyuze mu kukugira iruhande rwanjye.”

Bivugwa ko Niyo Bosco n’iyi nkumi yitwa Mukamisha Irene bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo ndetse bakaba baratangiye urugendo rw’imyiteguro yo kurushinga ibanjirijwe no kwambika impeta y’urukundo uwo mukobwa.

Hashize iminsi, Niyo Bosco, ashyize indirimbo yitwa ‘Daddy God’, ari na yo ya mbere yashyize hanze kuva yafata umwanzuro wo guhagarika gukora indirimbo zisanzwe akayoboka izitiriwe kuramya Imana.

Niyo Bosco yamilbitse impeta Mukamisha nyuma y’iminsi mike atangaje ko yamwihebeye
Niyo Bosco yabwiwe yego
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 18, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE