Niyigena Clément yatowe nk’umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y’u Rwanda 2024/25

Myugariro wa APR FC, Niyigena Clément yatowe nk’umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2024/25.
Uyu muhango wo guhemba abakinnyi, abatoza bitwaye neza muri shampiyona yu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2024/25 wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2025, muri Kigali Convention Center.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abashyikirizwa ibihembo, abayobozi b’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa.
Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya kabiri n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League binyuze mu baterankunga bayo biyemeje kujya bahemba abakinnyi n’abatoza mu mwaka w’imikino.
Akanama nkemurampaka kari kagizwe k’abantu 10 barimo abanyamakuru ba siporo, abahagarariye Ishyirahamwe ry’Abatoza mu Rwanda n’iry’Abakiniye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ [FAPA].
Amajwi y’akanama kihariye kashyizweho azaba afite agaciro ka 50%, itora ry’abafana rifite 20% mu gihe iry’abo mu makipe rizaba rifite 30%.
Umukinnyi watsinze ibitego byinshi yabaye Umunyanigeria Umar Abba ukinira Bugesera FC watsinze ibitego 17.

Umunyezamu mwiza w’umwaka yabaye Sebwato Nicolas wa Mukura Victory Sport nyuma yo kumara imikino imikino 14 atinjijwemo igitego mu gihe yatanze imipira ibiri yavuyemo ibitego kuri bagenzi be.
Yatsinze abarimo Pavelh Ndzila wa APR FC na Khadime Ndiaye wa Rayon Sports.
Umukinnyi mwiza ukiri muto ufite imyaka 21 yabaye Useni Seraphin wa Amagaju FC yakinnye imikino 25 atsinda ibitego 11 ndetse atanga imipira umunani yavuyemo ibindi bitego kuri bagenzi be.

Yatsinze Mutunzi Darcy wa Kiyovu Sports na Adama Bagayogo wa Rayon Sports.
Igitego cy’umwaka cyabaye icya Biramahire Abeddy ukinira Rayon Sports ubwo yahuraga na Muhazi United.
Icyo gitego cyahigitse icya Kwitonda Alain Bacca ukina APR na mugezi we bakinana Niyigena Clement Ubwo bahuruga na Mukura VS.
Umutoza mwiza w’umwaka wabaye Darko Nović, watozaga APR FC mbere yo gusezerwa habura imikino itatu ngo shampiyona irangire, yagiye amaze gutoza imikino 27, atsindamo 17 mu gihe yanganyije irindwi, agatsindwa itatu.
Yegukanye igihembo ahigitse Robertinho wa Rayon Sports na Mbarushimana Shabani wa AS Kigali.
Yahigitse abarimo Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ watozaga Rayon Sports na Mbarushimana Shabani wa AS Kigali.
Umukinnyi w’umwaka yabaye Niyigena Clement wa APR FC Niyigena wakinnye imikino 28, atsinda ibitego bibiri birimo icyari gihatanye mu bitego by’umwaka.
Nyuma yo gutsindira iki gihembo Niyigena yavuze ko azakomeza gukora cyane.
Yagize ati: “Gutwara igihembo ni igiciro cy’ibyo wakoze. Ni ikimenyetso kinyereka ko ngomba gukomeza gukora cyane, ko n’ibindi bishoboka
Ikipe y’umwaka ya Rwanda Premier League 2024/25
Umunyezamu: Nicolas Sebwato (Mukura VS)

Ba myugariro: Uwumukiza Obed (Mukura VS), Niyomugabo Claude (APR FC), Niyigena Clement (APR FC), Youssou Diagne (Rayon Sports).
Abakina hagati: Henri Msanga (Police FC), Ruboneka Bosco (APR FC) na Boateng Mensah (Mukura VS).
Ba rutahizamu: Fall Ngagne (Rayon Sports), Djibril Ouattara (APR FC) na Umar Abba (Bugesera FC).
Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 izatangira tariki 15 Kanama 2025.





