Nina Roz yatanze impapuro zo kwiyamamariza kuba umudepite

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 11, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umuhanzi Nina Roz uri mu bakunzwe muri Uganda yatangiye urugendo rwo kwiyamamariza kuba umu depite ahagarariye abagore mu Karere ka Ssembabule aho akomoka.

Ni igikorwa cyabaye tariki 10 Kamena 2025 ubwo yatangaga ibyangombwa bimwemerera kwiyamamariza kuba umudepite mu matora ateganyijwe mu 2026 akazaba ahagarariye ishyaka rya National Unity Platform (NUP) rya Bobi Wine.

Yifashishije urubuga rwa Instagram Nina yashimiye abamushyigikiye atangaza ko yiteguye guharanira demokarasi.

Yanditse ati: “Kuri buri wese wambaye hafi mu gikorwa cyo gutanga impapuro zerekana kandidatire yanjye ndabashimiye. Muri igisobanuro nyacyo cy’ubutwari, nzagerageza kuba inzira ya demokarasi.”

Biteganyijwe ko mu gihe Nina Roz yakwemezwa na komisiyo y’Igihugu y’amatora, yazahatana na Mary Begumisa wo mu ishyaka rya NRM riri ku butegetsi unasanzwe ahagarariye abagore bo muri aka karere mu Nteko ishinga amategeko.

Ibi bibaye nyuma gato y’uko Nina Roz aherutse gutungurana atangariza abamukurikira ko yifuza kwinjira muri politiki, amazina ye bwite yitwa Nina Kankunda akaba avuka kuri nyina w’umugande na Se w’Umunyarwanda.

Uwo muhanzikazi azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Kuva Buto, Ottute, Billboard kipande Nyambula hamwe na Nangana yakoranye na Daddy Andre n’izindi nyinshi.

Nina Riz yatanze impapuro zo kwiyamamariza kuba umudepite, asezeranya ko azaba umusemburo wa demokarasi
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 11, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE