Niger yahagaritse kohereza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga
Guverinoma ya Niger yatangaje ko ibaye ihagaritse kohereza ibicuruzwa by’ibikomoka kuri peteroli byoherezwaga mu mahanga kugeza igihe izasohorera irindi tangazo.
Mu itangazo ryasohowe na Guverinoma tariki ya 03 Ukwakira 2023 rivuga ko umusaruro w’igihugu ugomba gukoreshwa mu gutanga isoko ry’imbere mu gihugu, kandi mu gihe birenzeho hashobora gusabwa uruhushya rwihariye rwo kohereza mu mahanga.
Ubusanzwe Niger yoherezaga ibicuruzwa by’ibikomoka peteroli mu bihugu by’abaturanyi birimo Nijeria, Misiri, Algeria n’ahandi,
Mu mwaka wa 2022 Niger yatangarije Reuters ko hagati ya Nyakanga na Kanama 2023 izaba yohereje mu mahanga ibikomoka kuri peteroli bifite agaciro ka miliyari 2,5 z’amadolari y’Amerika binyuze mu muyoboro mushya uhuza agace ka Agadem n’icyambu cya Benin.
KAMALIZA AGNES