Niboye: Biyemeje guhitamo umuyobozi ubereye u Rwanda

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro bavuze ko biyemeje gutora neza kandi bagahitamo umuyobozi mwiza ubereye u Rwanda.
Babigarutseho ku Cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024, mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu n’Abadepite azaba tariki 15 Nyakanga 2024.
Ibikorwa byo kwamamaza byabereye kuri Stade ya IPRC Kicukiro kandi byitabirwa n’ibihumbi by’abanyamuryango.
Gatete Jules Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi utuye mu Murenge wa Niboye, yabwiye Imvaho Nshya ko biteguye gutora umuyobozi ubereye u Rwanda.
Yagize ati: “Twe tugomba gutora neza, tugahitamo umuyobozi ubereye u Rwanda kandi akaruteza imbere. Aho rwavuye turahazi n’uwaruhavanye turamuzi, tugomba kumutora kugira ngo dukomeze mu iterambere.”
Ibi kandi abihuriyeho na Kandida Depite wa FPR-Inkotanyi, Murumunawabo Cécile na we wari witabiriye ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame mu Murenge wa Niboye.
Yasabye abaturage ba Niboye gutora neza bihitiramo umuyobozi ubereye u Rwanda.
Yagize ati: “Gutora neza ni uguhitamo umuyobozi ubereye u Rwanda, murareba iterambere amaze kugeza ku Banyarwanda ririmo ibikorwaremezo; imihanda, amavuriro, amashuri, yazamuye imibereho myiza ashyira umuturage ku isonga none ubu u Rwanda ruratengamaye ndetse ruratekanye, tariki 15 Nyakanga gutora neza ni ugutora iterambere”.
Malick Nyirinkwaya, Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi, avuga ko mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Niboye hari ibihuru, intoki ikindi ngo nta na kaburimbo bagiraga.
Ati: “Iyo wazaga Niboye watinze ntiwabonaga ikikugeza hano ariko mwabonye imihanda tumaze kugira, mwabonye amashuri dufite hano muri Niboye, abaturage bikorera ibikorwa byabo mu mudendezo.”
Bishimira ko umuturage ari ku isonga aho na we yiyubakira ibikorwa remezo.
Yatanze urugero rw’uko Ibiro by’Utugari twose twa Niboye 90% byubatswe n’Abanyamuryango bafatanyije n’abandi baturage.
Nyirinkwaya, Chairperso w’Umuryango FPR Inkotanyi muri Niboye, yavuze ko abatuye Niboye ku itariki 13 Nyakanga bazajya gushyigikira umukandida wabo i Gahanga muri Kicukiro, ari naho azarangiriza ibikorwa byo kwiyamamaza.
Akomeza agira ati: “Ikiruta byose nuko ku itariki 15 Nyakanga tuzamutora 100%.”
Uwamahoro Ernestine, Rwiyemezamirimo mu Murenge wa Niboye, yishimira kuvuga ibigwi by’Umukandida-Perezida Paul Kagame wabagejeje kuri byinshi, akaba yarahaye umunyarwandakazi ijambo.
Ati: “Paul Kagame yakoze byinshi cyane, turamushimira cyane umutekano usesuye yaduhaye, ibyo tumusaba ni ibyo dusaba Abanyarwanda bose; ni ugushyigikira u Rwanda, ni ugushyigikira igihugu cyacu.
Abanyarwanda turabasaba gushyigikira Perezida Paul Kagame kugira ngo twongere tumutore.
Yatugejeje kuri byinshi muri iyi myaka 30 ndizera ko mu yindi myaka 30 tuzaba tugeze kure. Ubu twishimiye kuba Abanyarwanda.”
Ku wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga nibwo ibihumbi by’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro bazakirira Umukandida Perezida, Paul Kagame, mu Murenge wa Gahanga, aho azaba aherekejwe n’Abakandida-Depite n’indi mitwe ya Politiki ifatanya na FPR Inkotanyi.




