Ni ngombwa gukomeza kubungabunga ibikorwa remezo – Kazarwa Gertrude

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 31, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Kazarwa Gertrude, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, avuga ko ari ngombwa kubungabunga ibikorwa remezo kandi bigafatwa neza kugira ngo bikomeza guteza imbere Abanyarwanda.

Yabigarutseho mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi yifatanyijemo n’abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rwinkwavu mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatandatu tariki 31.

Muri uwo muganda hasibuwe inzira z’amazi ku nkengero z’umuhanda no mu mudugudu urimo gutuzwamo abaturage bubakiwe na Leta.

Depite Kazarwa yibukije abaturage ko umuganda udakwiye gufatwa nko kurangiza umuhango, ahubwo ko ari ugukomeza kubungabunga ibikorwa remezo.

Yagize ati: “Binyuze mu mirimo y’amaboko ni ngombwa gukomeza kubungabunga ibikorwa remezo mwegerejwe, kugira ngo mukomeze mubisigasire mwubaka Igihugu namwe kugira ngo bikomeze bibateze imbere, binabafashe gukomeza kubaho neza”.

Abadepite hirya no hino mu gihugu, bifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda aho byahuriranye n’ibikorwa by’Abadepite bari mu Turere dutandukanye muri gahunda yo kureba ibibazo abaturage bafite bahereye mu nzego z’ibanze.

Umuganda ni igikorwa Abanyarwanda bakora mu mpera za buri kwezi bagamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’isuku mu gihugu. Abaturage bateranira hamwe bagakora imirimo itandukanye nko gusukura ahantu rusange, gutera ibiti, kubaka ibikorwa remezo n’ibindi bifitiye akamaro umuryango nyarwanda.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 31, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE