Ni byiza ko amoko yakuweho buri wese akiyumvamo Ubunyarwanda- Ran

Ran Langmantel wo mu Gihugu cya Isiraheli umaze hafi ibyumweru bibiri mu Rwanda, avuga ko bimwe mu byo yishimira mu Rwanda harimo na Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, yafashije Abanyagihugu kuba umwe bitandukanye n’ibyahozeho by’amoko yashyirwaga mu ndangamuntu.
Ran Langmantel usanzwe ari umwarimu w’amateka mu mashuri yisumbuye muri Isiraheli, yavuze ko ivangura rishingiye ku bwoko ari indwara mbi ariko yamaze kuba amateka mu Rwanda kandi akaba ari intambwe ikomeye yatewe yo kwishimira.
Agaragaza uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu gukuraho amoko Ran Langmantel, yagize ati: “Maze iminsi mbisoma mu bitabo no mu binyamakuru bya hano mu Rwanda ko Leta y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame bavuga ko nta moko akiriho mu Rwanda. Ni byiza ko Paul Kagame yakuyeho amako buri wese akiyumvamo Ubunyarwanda nta Mututsi, Umutwa cyangwa Umuhutu hano mu Rwanda kandi ndabasaba kubikomeza kuko n’aho nasuye hose narabibonye.”
Yakomeje agira ati: “Ubwo nasuraga u Rwanda mu cyumweru gishize, ntabwo nigeze mbona abantu na bamwe baganira ku moko cyangwa ngo umuntu akubaze ubwoko bwawe. Naje gusanga rero icyo ari igihamya cy’uko mu Rwanda nta bwoko bukihaba ahubwo bose ari Abanyarwanda.”
Ran yavuze ko kandi yaje mu Rwanda kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo abonereho no kwiga amateka.
Yagize ati: “Ndi Umuyahudi wo muri Israel kandi murabizi ko Abayahudi bahuye n’ibihe by’icuraburindi bikomeye byiswe ‘Holcaust’ aho abarenga 6 000 000 bakorewe Jenoside n’Abanazi bari bayobowe na Adolph Hilter mu ntambara y’Isi ya Kabiri. Rero nka njye kuza hano, nk’umuntu ufite ababyeyi barokotse iyo ‘Holcaust’ byari ingenzi cyane gusura u Rwanda ndetse nkifatanya n’abandi kuri iyi tariki ya 07 Mata 2025, uyu munsi.”
Yakomeje agira ati: “Nagombaga kuza kwifatanya n’Abanyarwanda, nkasura Urwibutso rwa Jenoside.”
Yagaragaje ko kandi nk’umuntu usanzwe wigisha amateka ari ingenzi cyane ko yiga ibyo azakomeza kwigisha abanyeshuri be n’abandi bose ahibereye bitabaye ngombwa ko akomeza kubisoma mu bitabo.
Ati: “Ndi umwarimu mu mashuri yisumbuye (High School Teacher) mu Gihugu cyanjye. Nigisha ibyerekeye amateka arimo na ‘Israel Holcaust’ ndetse nkigisha no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Rero ni ingenzi cyane kumenya amateka kuko amateka iyo tuyamenya ni yo atuma dufata umwanzuro w’ahazaza n’uko twifuza kubaho.”
Yakomeje agira ati: “Si byiza kwita ku moko, aho usengera, uwo uri we n’ibindi kuko icy’ingenzi ni ubumwe kandi iyo hari ubumwe Igihugu gitera imbera. Icyo nabwira abantu ni uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye kandi ko idakwiriye kongera kubaho ukundi.”
Yagaragaje ko kugeza ubu mu Gihugu cyabo cya Isiraheli, na bo bateye intambwe yo kurwanya ubwoko aho abaturutse mu bihugu bitandukanye bose aba ari Abisiraheli nta bwoko bubayeho.
