Ni amahire ko u Rwanda ari umurima wujuje ubuziranenge- Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje uburyo Agaciro k’umugore mu Rwanda atari ibintu byikoze kuko byasabye ubuyobozi bushyira umuturage ku isonga byagera ku mugore bikagira umwihariko. Yaboneyeho kugereranya u Rwanda n’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu n’umurima wujuje ubuziranenge wahawe abarutuye n’Isi yose.
Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho ku wa Gatatu, ubwo yitabiraga Ihuriro ry’Abagore bari mu nzego z’ubuyobozi, aho yanatangije Urunana Nyafurika rw’abagore b’abayobozi mu nsanganyamatsiko igira iti “Gutegura abagore b’abayobozi b’ejo hazaza”.
Yagize ati: “Ni amahirwe ko u Rwanda twahawe n’Ubuyobozi bwacu ari umurima wujuje ubuziranenge, buzadufasha kurera no gukuza abayobozi beza. Iyo mbuto rero tuyuhire, tuyihe ibikenewe byose, turushaho, guha imbaraga uru runana, guhugurana no gushyigikirana, gushyiraho ibiganiro bihoraho hagati y’abakuru n’abato n’uburyo bwo guhana amakuru buhoraho kandi buzirikana ibyiciro byose.”
Yagaragaje uburyo bigoye kuvuga abagore b’abayobozi utabihuje n’uburinganire n’ubwuzuzanye. Yaboneyeho kugaragaza bimwe mu byafashije u Rwanda gutanga urugero rwiza rw’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Icya mbere ni ubushake bwa politiki, bwo kutagira uhezwa mu miyoborere y’igihugu, byatumye abagore bashyirwa mu nzego zose zifatirwamo ibyemezo.
Yakomeje agira ati, “Dufite kandi amategeko n’umurongo-ngenderwaho, uzirikana ko hakenewe impinduka, ziha abagore amahirwe angana n’ay’abagabo. Ingengo y’ imari y’igihugu cyacu, igena kandi ibikorwa byihariye by’iterambere ry’abagore, tukagira n’Inzego zubaka ubushobozi bw’abagore, izikurikirana iyubahirizwa ry’amategeko, n’izikora ubuvugizi mu birebana n’iterambere ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.”
Yavuze ko umugore afite uruhare runini mu kubaka umuryango mwiza nubwo atabigeraho wenyine kuko akeneye gushyigikirwa, akabaho atuje, yubahirwa agaciro ke.
Mu butumwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatanze ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore mu 2022, yagize ati: “Kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo si impuhwe. Ni uburenganzira. Tugomba kwisuzuma ubwacu, tugakora byinshi kandi byiza kugira ngo abazakomoka ku bahungu n’abakobwa bacu bazaragwe Igihugu, aho ibyo bazaba bifuza bitazagira umupaka”.
Mu nama nkuru y’igihugu y’Umushyikirano y’uyu mwaka kandi, na bwo yavuze ko “Iyo wubaka, wita cyane ku ireme n’ubuziranenge, uburambe bw’ibyo wubaka ndetse no gusigasira umutekano w’ibyo wagezeho”.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko badashidikanya ku buziranenge n’uburambe by’urunana rw’abagore b’abayobozi rwagiyeho rukenewe.
Ati: “Ahubwo, dufite umukoro wo gukomeza guhanga ibishya no kurinda ibyagezweho. Abato babyiruka n’abazavuka bazabihereho kandi babikomeze kuko ari bo mizero y’ejo hazaza.”
Yashimangiye ko ibiganiro n’imihigo baganiriyeho, bitanga icyizere ko ababyiruka bafite inzira nziza banyuramo yo kurerwa mu buryo butandukanye. Aho bategurirwa umuryango mwiza wo gukuriramo bakaba ingirakamaro .
Ati: “Iwacu muri Imbuto Foundation tugendera ku gitekerezo ngenga kivuga ku mikurire y’imbuto, aho tuvuga ko iyo akabuto gatewe mu gitaka giteguwe neza, kakuhirwa, kagahabwa iby’ingenzi byose, karakura kakavamo igiti cy’inganzamarumbo, kidahutazwa n’icyo ari cyo cyose”.
Yashimye abafatanyabikorwa batandukanye mu iterambere ry’umugore harimo n’abagabo n’abasore badahwema gushyigikira intambwe z’umugore n’umukobwa bari kumwe na bo. Yaboneyeho guha ikaze Abanyamuryango bakiri bashya muri iryo huriro.

