Ngororero: Mu Tugari twasimbutswe n’abakwije amashanyarazi baracyiyogoshesha imikasi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 6, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Matyazo, Akarere ka Ngororero, babangamiwe no kuba abaje gutanga umuriro w’amashanyarazi barabasimbutse, Utugari tubiri tugasigara hagati y’ibindi bice bicaniwe, bakaba ari bo basigaye bakoresha udutadowa buji ndetse no kwiyogoshesha imikasi.

Abaturage bavuga ko bataragerwaho umuriro w’amashanyarazi ni abo Tugari twa Gatega na Binana, bavuga ko ibyo byabahejeje inyuma nyamara bareba abo mu tundi Tugari baryohewe n’inyungu zo kwegerezwa amashanyarazi.

Bigirimana Jean Marie Vianney, umwe muri abo baturage, yagize ati: “Twebwe twasigaye inyuma kuko nta mashanyarazi tugira, bazanye amashanyarazi agarukira ku biro by’Umurenge wacu no ku Kagari ka ka Kavumu. Kuba nta muriro w’amashanyarazi rero bituma ari twebwe duhera ku katadowa na buji, abana bacu ni bo batabasha gusubira mu masomo, gucuruza na bwo iyo bwije guhera saa kumi n’ebyiri duhita dufunga.”

Muhawnimana Esperence na we yagize ati: “Kuri ubu turacyiyogoshesha imikasi, abashaka kujya ku mashini yogosha bajya muri Nyabihu aho bita Vunga. Kimwe no gucaginga telefoni zacu na bwo ni urugendo kuko turatega tukishyura n’ijana ryo gucaginga.”

Akomeza avuga ko mu ngaruka babona zo kutagira amashanyarazi harimo no kuba barasigaye inyuma mu iterambere, cyane ko ntawubasha kwitungira televiziyo cyangwa se ngo abe yabona ifu y’igikoma mu masaka n’ibigori yihingiye atbanje gukora nibura ibilometero bitanu.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Christophe Nkusi, avuga ko icyo kibazo bakizi ndetse ko barimo kugishakira umuti ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG).

Yagize ati: “Dufite umushinga munini wo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage, kandi iyi gahunda igomba kurangira buri maturage abonye amashanyarazi, kandi twaratangiye. Abo na bo niba batuye heza, navuga hatari mu manegeka, bazahabwa umuriro w’amashanyarazi mu minsi mike.”

Muhayimana Celestin, Umukozi wa REG ishami rya Ngororero, avuga ko hari umushinga wo kubanza gushyira za taransifo (transformers) aho zikenewe, bityo mu minsi iri imbere abo muri utwo Tugari bakazaba bagejejweho amashanyarazi.

Yagize ati: “Hari imirimo irimo gukorwa mu Mirenge yose dutanga amashanyarazi, ariko twabanje gukora ibikenewe kandi nkeka ko mu minsi iri imbere na bo umuriro uzabageraho kuko dufite umushinga munini ukorera mu mirenge yose. Nshimye ko na bo bavuga ko umuriro wagarukiye hafi y’iwabo, ahubwo ubu ni bo bazakurikiraho.

Muhayimana yahishuye ko mu Karere kose harimo gushyirwamo taransifo zigera ku 171 mu rwego rwo gukomeza gahunda yo kugeza amashanyarazi kuri bose.

Akarere ka Ngororero kugeza ubu gafite umushinga wo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage ufite ingengo y’imari ya miliyari 23,5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Akarere ka Ngororero gafite umuriro ku kigero cya 81%, intego ni uko nibura uyu mwaka wa 2025 kazaba kari ku kigero cya 94%.

Bamwe mu baturage bataragezwaho amashanyarazi batuye mu misozi miremire kandi baratatanye
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 6, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE