Ngororero: Kwibuka ni inkingi ikomeye y’Ubumwe bw’Abanyarwanda- IBUKA

Mu Karere ka Ngororero, igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyatangiriye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabaya mu Murenge wa Kabaya, aho uhagarariye IBUKA ku rwego rw’ako Karere yibukije ko Kwibuka ari inkingi ikomeye y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ni igikorwa cyabimburiwe no gucana urumuri rw’icyizere, abitabiriye bunamira inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabaya bashyiraho n’indabo.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ngororero, Ntagisanimana Jean Claude yashimiye ingabo zarokoye abahigwaga zigahagarika Jenoside.
Yashimiye ubutwari bw’abarokotse bataheranywe n’agahinda ubu bakaba bageze kure biyubaka.
Ati: “Kwibuka ni inkingi ikomeye y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Tubukomereho kuko ubumwe bwacu ni zo mbaraga zacu.”
Yashimiye politiki nziza yashyizeho amahirwe angana ku benegihugu bose.
Umujyanama wa Komite Nyobozi Mutwarangabo Innocent yatanze ikiganiro kijyanye no kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ku mvano ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo yagiye ihemberwa muri Leta zaranzwe no kubiba amacakubiri mu Banyarwanda kugeza ubwo Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu 1994 bazira uko baremwe.
Kalisa Jean Baptiste warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. mu buhamya yatanze yagarutse ku nzira itoroshye yanyuze we n’abandi bahigwaga aza kurokoka kubera ingabo zatabaye inzirakarengane.

Yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikiriho igaragarira mu biganiro bibaho rwihishwa; ashimira ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bukora ibishoboka byose ingengabitekerezo ya Jenoside igahashywa.
Ati: “Natwe ntabwo tuzaba ibigwari intego yacu ni “Ukwibuka twiyubaka” kandi twabigezeho. Twanze guheranwa n’agahinda kuko byari kuba ari ugutiza umurindi abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye gutangiza Icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabasabye kurushaho kwegera abarokotse Jenoside.

Yagize ati: “Twegere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tubahumurize dufata mu mugongo abatishoboye, twirinda amagamo n’imyitwarire iyo ari yo yose ishobora gutoneka ibikomere bafite. Tubahore hafi, intimba bafite ku mutima muri ibi bihe byo kwibuka yururuke.”
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ngororero, Ntagisanimana Jean Claude yagarutse ku bibazo abarokotse bagihura nabyo, aho hakiri abarokotse Jenoside 380 bagituye nabi kuko bafite amacumbi ashaje, inkunga ihabwa abatishoboye ntihagije ukurikije ibiciro biriho uyu munsi, abandujwe indwara mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bajya kwivuza kure kandi amikoro ari make; ikibazo cy’inzibutso zitaratunganywa neza, ingengabitekerezo ya Jenoside itararanduka mu Karere ka Ngororero.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kabaya ruruhukiyemo imibiri 250.









