Ngororero: Kubura amazi byatumye bavoma ay’umugezi wa Rubagabaga abatera uburwayi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 4, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Matyazo, Akarere ka Ngororero bavoma imigezi ya Rubagabaga na Cyanzagara kubera ko nta mavomo bagira aho batuye, bakavuga ko bibagiraho ingaruka, bibatera kurwara inzoka zo mu nda.

Abo baturage bavuga ko mu gihe cyo gupima imiyoboro batigeze bagera hamwe mu Midugudu igize umurenge wa Matyazo nk’uko umwe mu baturage Ndizihiwe Eulade abivuga.

Yagize ati: “Twe tuvoma amazi yo muri Cyanzagara na Rubagabaga kubera ko nyine twe nta mazi meza tugira, ubwo rero nta kundi twabigenza kuko nta mavomo nta n’amasoko tugira, ibi rero bituma turwara inzoka za buri gihe, kuko nta muntu wavoma amazi nk’ariya bogerezamo amajerekani y’inzagwa, abandi bameseramo ni ikibazo, twifuza amazi.”

Mukandinda Euphrasie we avuga ko mu bihe by’imvura ari bwo bumva banyoye amazi meza

Yagize ati: “Twebwe iyo imvura yaguye turareka ni bwo twumva ko twanyoye amazi meza, kuri ubu rero imvura ubwo iri mu bihe byayo, turishimye ariko nanone ntabwo bizaguma gutyo, twifuza ko baduha amazi meza, none ubu ugira ngo bamwe ntidutinya kugura umwenda w’umweru, kuko ntabwo twameshesha amazi asa gutya, kwiyuhagira nawe urabyumva, ubuyobozi budufashe twegerezwe umuyoboro w’amazi meza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko iki kibazo bukizi ariko ngo mu minsi mike kiraba cyabonewe umuti urambye nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe abivuga.

Yagize ati: “Dufite umushinga ufite ingengo y’imari isaga miliyari 8,5 uzibanda ku kugeza amazi ku baturage, iki gikorwa rero tuzagifatanyamo n’umufatanyabikorwa witwa World Vision, ukorera mu Murenge wa Matyazo na Nyange, abo muri Matyazo na bo ikibazo tuzi ko bagifite, ikindi ku  bufatanye na WASAC , dufite icyizere ko bazaba bavoma amazi meza mu minsi iri imbere.”

Kuba aba baturage bo muri Matyazo nta mazi meza bagira bituma bahora bivuza indwara zikomoka ku isuku nkeya harimo inzoka n’izindi.

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Mushonyi butangaza ko mu baza kuhivuriza habonekamo abafite ikibazo cy’inzoka zo mu nda.

Umuyobozi wacyo Nyiraneza Epiphanies ati: “Abaza kwivuza bataka mu nda (bavuga ko barwaye inzoka) mu 1664 baje bapimwe mu mezi 3 abagera kuri 216 basanganywe uburwayi bukomoka ku nzoka zo mu nda harimo impiswi n’izindi.”

Asaba abaturage gukoresha amazi meza asukuye kandi atetse.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 4, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE