Ngororero: Kera kabaye Gare ya Kabaya izubakwa mu 2026

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 5, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Gare ya Kabaya yo mu Karere ka Ngororero imaze imyaka n’imyaka ibangamiye abayikoresha kubera ko  itajyanye n’igihe, kuri ubu noneho ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko imirimo yo kuyubaka izatangira mu ntangiriro z’umwaka wa 2026.

Abo baturage bavuga ko Gare ya Kabaya itajyanye n’igihe bashingiye ku kuba banyagirwa, bakicwa n’izuba, ikindi ngo nta bikorwa remezo bihari nk’ubwiherero bujyanye n’igihe n’ibindi.

Kanakuze Julienne, umwe mu bakunze gutegera muri iyo gare, yagize ati: “Iyi gare uko imvura iguye igenda yangizaho akantu, kugera ubwo ubona ishaje, amabuye ni yo ubona ashinyitse, twifuza ko yakubakwa kuko njye mbona ihurirwamo n’abantu benshi bo mu bice bitandukanye by’Igihugu.”

Kabanyana we yagize ati: “Twifuza ko twakubakirwa gare ijyanye n’igihe kuko mu bihe by’imvura usanga buri wese aba yakwiye imishwaro ashaka aho yihengeka kugira ngo yugame, hakaba n’ubwo biteza amakimbirane ku bafite amaduka yabo hano babuze aho bashyira abaje kugama kandi baba bibereye no mu bushabitsi bwabo.”

Nkundanyirazo Jean Baptiste, umwe mu bacururiza hafi ya Gare ya Kabaya, yagize ati: “Iyi gare mu bihe by’imvura biduteza akavuyo kuko nkanjye ucuruza ibiribwa hari ubwo umuntu aba ashaka kwinywera icyayi, ukabona abantu baje kugama bamuhagaze hejuru. Twifuza ko iyi gare rwose yakubakwa mu buryo bujyanye n’igihe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Christophe Nkusi, avuga ko hari rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kubaka iriya gare, imirimo ikaba ieganyijwe gutangira mu ntangiriro z’umwaka wa 2026. 

Yagize ati: “Rwose abagana n’abakoresha Gare ya Kabaya bumve ko ikibazo kiri mu nzira zo gukemuka, umushoramari twaravuganye imishyikirano imeze neza. Yabanje kujya kubaka ahandi yari afite irindi soko ry’inyubako, ariko ubu nakwizeza abantu ko mu ntangiriro za 2026 imirimo yo kubaka iriya gare izahita itangira.”

Gare ya Kabaya ikoreshwa n’abagenzi baturuka n’abava mu Majyepfo berekeza Iburengerazuba n’Amajyaruguru ikaba yorohereza imigenderanire, akaba ari yo mpamvu abaturage bifuza ko yakubakwa mu buryo bujyanye n’igihe. 

Ubuyobozi bw’Akarere ka  Ngororero buhamya ko iyo gare yakira abayigana basaga 1000 ku munsi. 

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 5, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE