Ngororero: Iyangirika ry’imihanda ryahagaritse imigenderanire n’ubuhahirane

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 14, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abaturage bo mu Karere ka Ngororero cyane cyane abo mu Murenge wa Matyazo, bavuga ko babangamiwe no kuba nta mihanda bagira cyane ko n’iyari ihari yangijwe n’ibiza, byatumye ubuhahirane n’imigenderanire bihagarara, bikanatuma n’ubuyobozi butabona uko bubasura.

 Abaturage bavuga ko bari mu bwigunge bukabije cyane ku buryo no kujya gushaka serivisi ku Murenge ari urugendo ruhenze cyane nk’iyo umuntu yihuta akiyambaza moto nk’uko Mbarushimana Isaac abivuga.

Yagize ati: “Ubu twaheze mu bwigunge, nta mihanda tugira, kugira ngo tugere ku Murenge nibura bigusaba kuba ufite amafaranga ibihumbi bitandatu kuko uzenguruka ibilometero byinshi kugira ngo ugereyo, ikindi ubu ntiwavuga ngo hari imodoka yaza gutwara umusaruro wacu, twifuza ko baduha imihanda ndetse bakanasana iyangiritse.”

Mukabahizi Euphrasie we avuga ko ngo kuba nta mihanda biberaho nk’abatazwi n’ubuyobozi.

Yagize ati: “Ubu amazi ava muri Mukungwa mu bihe by’imvura ni yo yangije imihanda yacu kugeza ubwo nta Muyobozi wapfa kwigabiza iki gice dutuyemo kuko nawe ntiyabona aho anyura, urumva ko twagowe impande zose tubuze kuba twasurana ubwacu, ntidushobora kujyana ku isoko umusaruro wacu, hakiyongeraho no kuba nta muyobozi wagera hano biradukomereye, kuko ibi ni bimwe mu bitudindiza mu iterambere.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko hari amasezerano bwagiranye na kampani zinyuranye ngo ku buryo mu minsi iri imbere ibikorwa byo kubaka imihanda no kuyisana izaba yatangiye nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwihoreye Patrick abisobanura.

Yagize ati: “Ni byo koko ikibazo cy’imihanda yangijwe n’ibiza turimo kugikurikirana ku buryo mu minsi mike imihanda izaba yabonetse, ubu hari umuhanda w’aho bita mu Byapa, uzanyura aho bita mu Gateka– Muramba ukagera za Rubagabaga.

Hari n’undi wa kaburimbo biteganyijwe ko uzakorwa ukaduhuza na Musanze- Vunga- Rubagabaga- Ngororero, nababwira ko bashonje bahishiwe kuko iki kibazo ubuyobozi burimo kugitekerezaho.”

Akarere ka Ngororero ni kamwe mu kagizwe n’imisozi miremire mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse ikaba ikunze guhura n’ibi bibazo mu bihe by’imvura nyinshi aho muri Gicurasi 2024 ibiza byahitanye abantu 2, bigasenyera imiryango 257 igizwe n’abantu 1 057.

Amwe mu masantere yo muri Matyazo mu Karere ka Ngorero imihanda yarangiritse
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 14, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE