Ngororero: Barashimira Umukandida Kagame wabahaye amazi meza

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kamena 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024, mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Hindiro, Akagari Gatega, Umudugudu wa Rutsiro habereye ibirori byo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi n’Abakandida Depite bayo maze abaturage bashima byinshi birimo no kwegerezwa amazi meza bagahabwa n’uburyo bwo kuyasukura.

Abaturage bavuga ko amazi meza muri uyu Murenge wa Hindiro yari ikibazo kuko banywaga ayo mu masoko yo mu misozi ya Rutare na Rushari ariko ngo kugeza ubu icyo kibazo cyarakemutse, ubu babayeho neza mu bijyanye n’amazi kuko bayegerejwe bagahwa n’ibibafasha kuyasukura.

Uwitwa Ayinkeneye Sylvie wo mu Murenge wa Hindiro, Akagari ka Gatega, Umudugudu wa Gapfura ufite umuryango w’abana 4, yahamirije Imvaho Nshya ko nyuma yo guhabwa amazi meza n’igikoresho cyo kuyasukura mu gihe bibaye ngombwa, byabereye umuryango we igisubizo kuko kugeza ubu atakivuza malariya n’izindi ndwara zituruka ku mazi mabi.

Yagize ati: “Umubyeyi wacu Nyakubahwa Paul Kagame yatugejeje kuri byinshi, ubu yaduhaye amazi meza, kera twavomaga mu misozi, tukanywa amazi yanduye abana bacu bagahora mu mpiswi tugahora tuvuza. Ubu turatengamaye kuko yaduhaye n’ibikoresho byifashishwa mu kuyayungurura mu gihe bibaye ngombwa.”

Uyu mubyeyi ahamya ko bajya kubahereza ibi bikoresho bifashisha basukura amazi ntacyo bigeze bareberaho cyangwa ngo hakoreshwe amarangamutima.

Ati: “Leta ni umubyeyi, nyuma yo kuduha aya mazi meza, baduhaye Filtra, badakoresheje amarangamutima, bigera kuri buri muturage nanjye ndimo. Ubu iby’uburwayi bwo mu nda twabiteye ishoti.”

Nyiransekambabaye Anitha wo mu Kagari ka Gitega, yikije ku byo Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yabagejejeho nawe agaruka ku mazi meza n’ibikoresho byifashishwa mu kuyayungurura bahawe.

Ati: “Twari turambiwe kuvoma amazi y’ibirohwa. Twahoraga turwaje inzoka n’izindi ndwara zaterwa n’umwanda ariko kugeza ubu, nta muturage wo muri uyu Murenge wakubwira ko atishimye uko abayeho na cyane ko FPR Inkotanyi yakoze no ku bindi bice by’imibereho yacu”.

Bamwe mu rubyiruko babwiye Imvaho Nshya ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, ribaha icyizere cy’uko ejo ari heza. 

Mizero Sadock yagize ati: “Dutegereje itariki 15 Nyakanga 2024, Perezida wacu tukamwitura ibyiza yatugejejeho muri iyi myaka itambutse kuko tumwizeyeho n’ibindi bikorwa byiza mu myaka iri imbere.

Nanjye naje hano kugira ngo ngaragaze ko nifatanyije n’Abanyarwanda bose mu kugaragaza ko Umukandida wa FPR Inkotanyi ari we mahitamo yacu nk’urubyiruko.”

Igikorwa cyo kwamamaza Umukandida wa FPR- Inkotanyi, Paul Kagame n’Abakandida Depite muri Ngororero witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye ingabo na Polisi.

Mu basusurukije imbaga harimo, Umuhanzi Intore Tuyisenge na Kevin Kade wamamaye mu ndirimbo zirimo; Munda na Jugumila yafatanyije na bagenzi be.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kamena 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Mpano Chretien says:
Kamena 30, 2024 at 7:43 am

Turashima Kagame Paul.
Ibya Morale ho turi hejuru cyane rwose.
Ngororero ntawuteze kuduhiga.
Agakundimuriro ntawadutwara umwanya wa 1.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE