Ngororero: Abazi ahari imibiri itarashyingurwa basabwe gutanga amakuru

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 10, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Abantu bo mu Karere ka Ngororero basabwe gutanga amakuru y’ahaherereye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Mata 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyakorewe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngororero aharuhukiye inzirakarengane zirenga 8 600.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) Maj Gen (Rtd) Murasira Albert yasabye abafite amakuru ahaba haherereye imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga.

Ati: “Ababa bazi aho imibiri itaraboneka iherereye rwose mugire umutima wa kimuntu muherekane ishyingurwe mu cyubahiro.”

Yashimiye abarokoye inzirakarengane zahigwaga barangajwe imbere n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Perezida Paul Kagame.

Yanabasabye kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Maj Gen.Rtd Murasira yagarutse ku buyobozi bubi bwabibye amacakubiri mu Banyarwanda, bukimika ingengabitekerezo ya Jenoside maze asaba buri wese by’umwihariko urubyiruko kwamaganira kure abagishaka kuyibiba mu Banyarwanda n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ndongozi Phocas warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu buhamya yatanze yagarutse ku nzira y’inzitane yanyuze we na bagenzi be bahigwaga, ku bwicanyi ndengakamere bwakorewe inzirakarengane ubuyobozi burebera.

Yashimiye ingabo za RPF- Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikarokora bamwe mu bahigwaga ubu bakaba batanga umuganda wo kubaka u Rwanda.

Ati: “Turashima cyane ingabo za RPF-Inkotanyi n’uwari uzirangaje imbere Perezida Paul Kagame zaturokoye, zikadukura mu menyo ya rubamba, ni zo dukesha ubuzima.”

Abiyingoma Beline uhagarariye imiryango ifite ababo bashyinguye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngororero, yagaragaje intimba aterwa no kuba hakiri imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati: “Abarokotse Jenoside duterwa intimba no kuba hari imibiri y’abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Turasaba abahazi gutanga amakuru.”

Intumwa ya IBUKA ku rwego rw’Igihugu Komiseri Manirarora Annoncée na we yashimiye ingabo zarokoye abahigwaga zigahagarika Jenoside.

Yashimiye ubutwari bw’abarokotse bataheranywe n’agahinda ubu bakaba bageze kure biyubaka.

Yashimiye politiki nziza yashyizeho amahirwe angana ku benegihugu bose.

Yagarutse ku bibazo abarokotse Jenoside bagihura nabyo birimo amwe mu macumbi ashaje, imanza za Gacaca zitararangizwa, ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara kuri bamwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe na we yasabye abaturage gutanga amakuru y’ahaba hakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.

Ati: “Bavandimwe mutuye Akarere ka Ngororero, mugire umutima ubakomanga mureke guhishira amakuru, murange aho imibiri y’inzirakarengane iherereye ishyingurwe mu cyubahiro, twirinde imvugo n’ibikorwa bibi biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside, tube hafi abarokotse Jenoside tubafate mu mugongo tugoboka abatishoboye.”

Imibiri 2 yabonetse yashyinguwe mu cyubahiro, abo mu miryango ikomokamo bavuze ko baruhutse intimba bari bafite yo kudashyingura ababo.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 10, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE