Ngororero: Abakozi b’Akarere basabwe kudategereza umushahara mbere y’akazi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 21, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ku munsi wa 2 w’uruzinduko rw’akazi ari gukorera mu Karere ka Ngororero, Minisitiri  w’Ubutegetsi bw’Igihugu  Gatabazi Jean Marie Vianney  yagiranye ibiganiro  n’abakozi kuva ku kagari kugera ku Karere, abasaba kwita ku nshingano zabo,  buri wese akagira igishya yinjiza mu mikorere ye no  kudategereza umushahara mbere y’akazi.

Yabibukije ko bagomba kumenya no gusobanukirwa neza inshingano zabo kandi bagahora bisuzuma; bagakomera ku murimo bakawuha agaciro ukwiriye, bibuka ko bagomba gushyira imbere umuturage bamuha serivisi nziza kuko ari we utuma bahembwa.

Minisitiri  Gatabazi yagize ati: “Twese dufite inshingano zikurikira; umutekano w’abaturage n’ibyabo, kunoza imitangire ya serivisi, gukemura ibibazo by’abaturage, kwirinda guhohotera abaturage, kwegera abaturage, gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.

Ikindi ni ugutanga raporo y’ibyakozwe, kubaka umuco wo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafashwe, kugira gahunda inoze yo gufatanya n’abafatanyabikorwa no gukora isuzuma mu baturage ku byo batishimiye harebwa uburyo byakemurwa”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abakozi b’Akarere gukora mbere yo gutegereza umushahara

Yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero gufata ingamba zihamye mu gufasha abaturage kurwanya isuri mu gihe kitarenze imyaka 2 bikaba byasojwe.

Iyi nama ikurikiye iyo Minisitiri  Gatabazi yagiranye  n’ abikorera bavuka muri aka Karere n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere bahakorera, yagarutse ku ruhare rwabo mu guteza imbere Akarere.  Yabasabye kugaruka ku ivuko bakazamura iterambere ryaho.

Abikorera bagaragaje ko hari imishinga bateguye y’ishoramari izaba yarangiye mu myaka 3. Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François akaba avuga ko izasiga izamuye Akarere ku rwego rushimishije kandi abashoramari bijejwe ubufasha n’inzego zose.

Muri iyo mishinga harimo kubaka isoko rya kijyambere, sitasiyo y’ibikomoka kuri peteroli ku muhanda wa Ngororero werekeza mu Karere ka Karongi, biyemeje ibikorwa remezo birimo gare, inzu y’ubucuruzi no kuvugurura udusanteri tw’ubucuruzi two hirya no hino mu mirenge bitarenze 2024.

Bahize kandi gufasha Akarere guhangana n’ibindi bibazo abaturage bafite birimo igwingira n’imirire mibi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 21, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE