Ngororero: Abakoresha gare ya Kabaya bacikirwaho n’imvura bifuza ko yakubakwa

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko babangamiwe na gare ya Kabaya, itakijyanye n’igihe kuko iyo imvura iguye batabona aho kugama igwa ikabacikiraho ndetse n’izuba ryava ntibabone aho kuryikinga.
Dusengimana Jean Marie Vianney utuye ku Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Gatega, mu Murenge wa Hindiro, mu Karere ka Ngororero yavuze ko gare ya Kabaya yakubakwa kuko babona itajyanye n’igihe, ibanyagiza.
Ati: “Iyo tuhagiye mu gihe cy’imvura turanyagirwa, igihe cy’izuba nabwo rikaducanaho. Turasaba ubuyobozi ko bwadufasha bakayubaka igasa neza kimwe n’izindi gare.”
Yakomeje asobanura ko kuba gare itubakiye bibangamira urujya n’uruza kandi ari agace kabonekamo imyaka baba bakeneye ko yagera ku masoko mu buryo bworoshye.
Yagize ati: “Gare ya Kabaya ntijyanye n’igihe kuko ntiyubakiye. Twifuza ko yakubaklirwa hakanajyamo imodoka nyinshi kuko hari n’igihe uhagera nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ukabura imodoka. Ibyo bibangamira urujya n’uruza kandi aka ni Akarere kera tuba dufite imyaka ikeneye kugezwa ku isoko.”

Undi muturage witwa Mukarushema yavuze ko kuba idasakaye bibangamye, kuko iyo imvura iguye banyagirwa.
Ati: “Kuba gare itubakiye birabangamye, ujya gutega imvura yagwa ugasanga ari ikibazo ukabura aho wugama naho mu zuba burya wabona aho wikinga. Batubwira ko babizi, icyo kibazo kizakemurwa, ariko hagati aha amaso yaheze mu kirere. Iyo umuntu agiye gutega, imvura niba iguye ntashobora kubona aho yicara yisanzuye, umuntu ajya mu nzu z’ubucuruzi zihari ugasanga nabyo biratubangamiye.”
Yongeyeho kandi ko kuba gare itubakiye bituma kiganyiriza kugendana imitwaro, bikagira ingaruka ku iterambere ryabo.
Yagize ati: “Ku iterambere hari ubwo umuntu aba afite umutwaro no mu gihe cy’imvura, akaba yarorera gukora urugendo yibwira ko imvura nigwa atabona aho yugama biratubagamiye, ariko umuntu afite aho yugama isaha iyo ari yose yajya avuga ngo ndakora urugendo.”
Umuyozozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Patrick Uwihoreye yavuze ko abaturage bashonje bahishiwe ko kuyubaka birimo kuganirwaho n’umufatanyabikorwa, gare izubakwa bidatinze.
Yagize ati: “Ku bijyanye no kubaka gare ya Kabaya tugiye kuyubaka ku bufatanye n’umufatanyabikorwa, Leta igira uruhare rwayo n’umufatanyabikorwa, kuri ubu rero twaramubonye turi kunoza imikorere n’imikoranire mu gihe cya vuba gare izaba yatangiye, abaturage babe biteguye kuko bashonje bahishiwe.”
