Ngoma: Kwibuka ni ugusubiza icyubahiro Abatutsi bishwe bazira uko bavutse

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 7, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu Karere ka Ngoma uyu munsi bifatanyije n’Abanyarwanda bose ndetse n’Isi yose kuri uyu wa 07 Mata 2022, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahagarutswe ku kamaro ko kwibuka ari ko ko gusubiza agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yagize ati: “Kwibuka ni ugusubiza icyubahiro Abatutsi bambuwe bazira uko bavutse”.

Yongeyeho ati: “Kwibuka ni ngombwa, kuko bitwibutsa urugendo n’akaga, Abatutsi bishwe banyuzemo, bicwa urwagashinyaguro”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel n’intumwa za rubanda, abayobozi b’inzego z’Umutekano n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Ngoma mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guverineri CG Gasana yashimiye ingabo za RPA, zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame zagize uruhare mu guhagarika Jenoside, no kubaka u Rwanda rwunze ubumwe.

Guverineri yihanganishije Abarokotse Jenoside.

Ati: “Mu izina ry’Intara, twongeye kwihanganisha abarokotse, by’umwihariko imiryango yabuze ababo, bashyinguye muri uru rwibutso rwa Kibungo, tubasaba gukomera mu bihe nk’ibi.

Turi hano ngo tubunamire, tubahe agaciro. Twibuka n’ibikomere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagendana nabyo, ariko bagatwaza, bakiyubakamo ubudaheranwa, n’icyizere cyo kubaho”.

Yakomeje agira ati: “Uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo, ni ikimenyetso cy’amateka mabi twaciyemo, ni n’ikimenyetso cyaho twavuye n’aho tugeze twiyubaka. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma n’Umuryango w’Abarokotse, turabashimira ubufatanye bagize bwatumye rwubakwa”.

Yongeyeho ati: “Amateka y’icyahoze ari Kibungo, Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ubukana kuko hari inzego z’ubutegetsi zari zubatse mu byiciro byose, n’abandi bari mu nzego nkuru z’Igihugu nka Col Rwagafirita, Burugumesitiri Cyasa,…ari nabo bari ku isonga y’uruhare mu kwica Abatutsi”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yasobanuye ko imiyoborere myiza iha agaciro buri Munyarwanda wese.

 Ati: “FPR yazanye ubuyobozi na politiki nziza. Politiki yimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, itavangura amoko, Abanyarwanda bagira amahirwe angana, politiki yubakiye ku Bunyarwanda. Ndi umunyarwanda yabaye icyomoro, ni isano ihuza Abanyarwanda”.

Mu buhamya bw’uwarokokeye Jenoside mu bitaro bya Kibungo,  Ngutegure Collette yagarutse ku nzira y’umusaraba banyuzemo muri ibyo bitaro no mu nkengero zabyo, aho abicanyi bahoraga bica Abatutsi ntaho kwihisha hari hahari, ashimira ingabo zari iza RPF Inkotanyi zabarokoye. Ngutegure Collette kandi yashimye uburyo ubuyobozi bw’igihugu bwamufashije kwiyubaka.

Uhagarariye Umuryango Ibuka mu Karere ka Ngoma Musafiri Jean Pierre yasabye ubufatanye mu gukumira ibikorwa n’amagambo bihungabanya imitima y’abarokotse Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yijeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza kubaba hafi mu mibereho yabo ya buri munsi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yasabye abaturage ko muri iki cyumweru cy’icyunamo no mu minsi 100 yo kwibuka, baba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi makumyabiri na bitanu.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 7, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE