Ngoma: Bishimiye ko begerejwe serivisi zo kwisuzumisha indwara z’umutima

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Nzeri 30, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Ngoma bishimira ko Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho uburyo bwo kwisuzumisha indwara z’umutima kuko bazisanga mu bigo nderabuzima n’ibitaro bibegereye, bakamenya uko birinda ndetse abarwaye indwara z’umutima ntibazahazwe nazo.

Kankindi Anastasie w’imyaka 73 atuye mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Remera, yavuze ko muri Kanama 2024 yisuzumishije indwara z’umutima ku Kigo nderabuzima cya Remera ariko bagasaga afite indwara y’umuvuduko w’amaraso.

Yishimira ko nubwo arwaye serivisi azibonera hafi ku kigo nderabuzima cyangwa ku bitaro bikuru bya Kibungo kandi ku gihe.

Ati: “Gahunda zo kwisuzumisha nzikora kenshi kuko nasanze ndwaye umuvuduko w’amaraso. Njye binsaba kujya kwa muganga kenshi ariko ndishimira ko aho serivisi zitangirwa ari hafi kandi nkakurikiranwa umunsi ku wundi. Nta miti ndahabwa kuko umuvuduko wanjye ngo ntukabije cyane. Gusa ariko bangira inama zo gukora siporo ndetse n’indyo nkwiye gufata. Ndavurwa kandi nkataha vuba.”

Gakwavu Felicien  w’imyaka 69 utuye mu Murenge wa Kibungo, yavuze ko kuva serivisi zo kwisuzumisha indwara z’umutima zashyirwa hafi yabo, amaze kwisuzumisha indwa z’umutima inshuro zirenga eshatu kuva muri 2023 kugira ngo amenye uko ubuzima bwe bumeze.

Yagize ati: “Kubera serivisi ziri hafi yacu ndabishima kuko bituma njya kwisuzumisha kandi nkishyura itike y’amafaranga make, kuko kugenda no kugaruka ni 1 000 gusa kuko ibigo nderabuzima n’ibitaro biri hafi yacu. Naherukaga kwisuzumisha n’ejobundi muri Kanama 2024 ariko kubera serivisi ziri hafi kandi kuri bose n’uyu munsi ndongeye.”

Yakomeje agira ati: “Abaganga basanze nta ndwara n’imwe ndwaye ariko hari inama bangira iyo naje kwisuzumisha kuko nk’ubu bansabye kugabanya ingano y’isukari nywa kugira ngo ndusheho kugira amagara mazima.”

Rubayiza Bernard w’imyaka 80, utuye mu Murenge wa Remera, yavuze konubwo atarwaye, yitabira kwisuzumisha indwara z’umutima ku Kigo Nderabuzima cya Remera ndetse yabona n’umwanya akajya ku Bitaro bikuru bya Kibungo, akagirwa inama.

Ati: “Iyo numvise mbabaye cyangwa umutima utera cyane mpita njya kwa muganga mu buryo bwihuse kandi srivisi nkazibona. Iyo muganga akubwiye uko ubuzima bumeze bituma ukurikiza inama ze kuko nkanjye bangiriye inama yo kureka inzoga, nkanywa amazi menshi. Ubu inzoga nafashe umwanzuro wo kuzireka nubwo nanywaga nke”.

Umuyobozi ushinzwe kwita ku ndwara z’umutima mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Ntaganda Evariste yavuze ko hubatswe inzego z’ubuvuzi kugira ngo abaturage bakurikiranwe kuva ku Bigo nderabuzima, ibitaro by’uturere, intara n’ibitaro bikuru.

Yavuze ko indwara z’umutima ari zo zica abantu benshi ku Isi no mu Rwanda, avuga ko abantu bakuru ari bo bakunze kwibasirwa nazo kuko ari bo baba bafite umubyibuho ukabije, umuvuduko w’amaraso na diyabete, abasaba kwitwararika.

Yagize ati: “Izi ndwara zikunze gufata abantu bakuru kubera ko intandaro yo kwandura  ni umubyibuho ukabije, diyabete, umuvuduko w’amaraso, kudakora siporo, kunywa itabi n’inzoga nyinshi kuko ibi byose bishobora kwangiza umutima. Birababaje kuba umuntu atatera intambwe nke ngo akore siporo kubera umubyibuho ukabije ariko tuzakomeza gukora ubukangurambaga.”

Yavuze kandi ko  impamvu hakorwa ubukangurambaga ari uko hari abakiri bato nabo bandura indwara z’umutima bityo ko bakwiye kwitwararika bakirinda hakiri kare ndetse na bo bakisuzumisha hakiri kare.

Imibare ya 2021 itangazwa na RBC igaragaza ko Abanyarwanda bari hagati y’imyaka 18 kugera kuri 69, abarenga 7% bisuzumishije banduye indwara z’umutima.

Umunsi mpuzamahanga wo kwita ku ndwara z’umutima wizihirijwe mu Karere ka Ngoma ku nsanganyamatsiko igira iti: “Fata igamba wirinde indwara z’umutima.”

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Nzeri 30, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE