Ngoma: Batangiye kwiyubakira inzu y’ubucuruzi izuzura itwaye asaga miliyari

Abacuruzi bo mu Karere ka Ngoma bibumbiye muri Sosiyete yitwa Ngoma Investment Group (NIG) batangiye kubaka inyubako y’ubucuruzi igezweho mu Mujyi wa Ngoma izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe.
Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere (Phase I) kizaba kigizwe n’ibyumba 20, kikazuzura gitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 500, inyubako yose ikazaba yitezwe mu gihe cy’umwaka.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel, ni we watangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka iyo nzu y’ubucuruzi, akaba yashimiye abacuruzi bibumbiye muri Ngoma Investment Group kuba baragize umuhigo, intumbero n’ubufatanye bwimbitse mu gikorwa cyo kubaka inzu y’ubucuruzi itegerejweho guteza imbere Abikorera n’abaturage muri rusange.
Ati: “Nk’uko Leta y’u Rwanda ishyira imbere abikorera mu guteza imbere ibikorwa remezo n’ubukungu, turashimira intambwe Ngoma Investment Group bateye mu kunganira ibyari bihari”.
Yibukije abitabiriye iki gikorwa ko aka Karere gafite amahirwe menshi arimo imihanda mpuzamahanga, umuhanda uzahuza Ngoma-Bugesera n’Intara y’Amajyepfo, ibiyaga n’ibindi bibereye ubukerarugendo.
Yijeje abashoramari ko Intara izakora ibishoboka byose kugira ngo intego yabo igerweho kandi vuba, anabibutsa ko ubucuruzi busaba ubufatanye bityo bakwiye gukomeza kwagura ibikorwa, kugira inzu zigeretse no gutanga serivisi zinoze.
Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera (PSF) muri Ngoma, Habakurama Oreste yavuze ko nk’abikorera bo muri aka Karere biyemeje kubaka iyi nzu y’ubucuruzi kugira ngo na bo bagire uruhare mu iterambere rya Ngoma, nyuma yo kubona ibikorwa by’iterambere Leta yabegereje birimo hoteli, sitade, imihanda, n’ibindi.


