Ngoma: Abakodesha ahahoze UNIK bugarijwe n’umwanda baratabaza

Abakodesha mu nzu yakorerwagamo na Kaminuza ya Kibungo (UNIK) mu Karere ka Ngoma bugarijwe n’umwanda, baterwa no kuba bamaze ibyumweru birenga bibiri batagira amazi bakagorwa no gukora isuku.
Ni nyuma y’aho izo nyubako ziguzwe na Kiliziya Gatulika, Diyosezi ya Kibungo; bagasaba ko bafashwa bakongera kubona amazi.
Abakodesha inzu baganiriye na Imvaho Nshya bavuze ko batangiye kuhatura mu myaka ine ishize aho Kaminuza ya Kibungo (UNIK) izwi nka INATEK ifungiwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) bitewe no kutuzuza ibyangombwa bisabwa.
Bimwe mu bikorwa birimo inyubako byakoreshwaga n’abaturage ndetse n’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro (IPRC Ngoma) ku buryo amazi ataburaga. Gusa ngo nyuma y’aho ibyo bikorwa biguzwe na Kiliziya Gatulika, Diyosezi ya Kibungo mu byumweru bibiri bishize, ntibarongera kubona amazi.
Kamanayo Ephrem yagize ati: “Tubayeho nta mazi ku buryo umwanda utumereye nabi kandi twishyura amafaranga y’ubukode. Amasezerano dufitanye n’abaduhaye inzu harimo ko bazajya baduha amazi, twe tukigurira umuriro ariko kugeza n’ubu ntituzi impamvu tutabona amazi. Ingaruka biri kutugiraho zirimo kudakaraba no gukora isuku mu bwiherero bwo mu nzu, gukoresha amazi y’amagurano ijerekani igura amafaranga y’u Rwanda 300 biraduhendesha.”
Batamuriza Ange yagize ati: “Kugira ngo tubone amazi yo gukoresha imirimo isanzwe no kubona ay’amasuku biragoranye kuko ubwiherero butwara menshi. Twifuza ko badufungurira amazi nkuko byahoze kuko si ukubura ahubwo nuko bayafunze.”
Umukozi mu Kigo gishinzwe amazi, isuku n’isuku (WASAC) mu ishami rya Ngoma, Kanamugire Vedaste yavuze ko bayafunze bitewe n’ubusabe bwa IPRC Ngoma bwo gufunga konteri y’amazi mu rwego rwo kwirinda kuzishyuzwa amafaranga kandi inyubako zarahawe uwazitsindiye bityo ko ari we ugomba kwita kubazituyemo.
Yagize ati: “Twafunze amazi kuko IPRC Ngoma yari imaze kutubwira ko itagikoreramo kandi konteri ihari ni imwe kandi irikubarira abantu benshi ku buryo kubishyuza bizajya bigorana. Twe tuzayarekura twabisabwe na nyirinzu kuko umwenda nujyamo niwe tuzajya tubibaza.”
Umukozi ushinzwe gucunga imari muri Kiliziya Gatulika, Diyosezi ya Kibungo, Padiri Ndayisenga Aimable yavuze ko hari ibitaranozwa neza mu ihererekanyabubasha ariko ko iki kibazo abaturage bafite kizamara iminsi mike kigakemuka.
Ati: “Ikibazo ni gishya kuri twe ariko tugiye kugikurikirana mu buryo bwihuse. Ejo ku wa kabiri tuzajyayo tuganire nabo ndetse tunamenyane.”
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yafunze burundu Kaminuza ya Kibungo (UNIK) izwi nka INATEK muri 2020 kubera ibibazo binyuranye byari biyirimo byatumaga idatanga uburezi bufite ireme.
