Ngarambe Raphaël yongeye kwiyamamariza kuyobora FRVB

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 2, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Ngarambe Raphaël wari umaze imyaka ine ari Perezida, yongeye kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) nk’umukandida rukumbi.

Kuri uyu wa 2 Nzeri, 2025, ni bwo Komisiyo y’Amatora ya FRVB yashyize hanze urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamariza kuyobora mu matora ateganyijwe mu mpera z’uku kwezi.

Uru rutonde rwagaragayeho umukandida umwe rukumbi ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe ari we Ngarambe Raphaël wari umaze imyaka ine ayobora iri Shyirahamwe.

Umukandida ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere ni Zawadi Geoffrey, uwa Kabiri ni Gasasira Janvier (ufite ibyo abura muri dosiye ye).

Zawadi Geoffrey yari asanzwe ari Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa, aho yari yasimbuye Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’ muri Werurwe 2023, ariko ubu yahisemo kwiyamamariza kuba Visi Perezida wa mbere ushinzwe ubutegetsi n’imari, umwanya wari usanzweho Nsabimana Eric ‘Machine’.

Abakandida babiri bazahatanira gusimbura Mucyo Philbert ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru ni Dukunde Jean Jacques na Ntanteteri Vedaste.

Ni mu gihe Umulisa Henriette yiyamamarije kuba Umubitsi.

Ingengabihe y’amatora ya FRVB igaragaza ko nyuma yo gutangaza urutonde rw’agateganyo, tariki ya 4 Nzeri ari nawo munsi wo gutanga ubujujire.

Gusuzuma ubujurire bizakorwa tariki 6 Nzeri. Ku itariki ya 8 Nzeri hazatangazwa urutonde ntakuka rw’abemerewe kwiyamamaza.

Ku itariki ya 9 kugeza ku ya 12 Nzeri hazatangwa gahunda yo kwiyamamaza, hakurikireho igikorwa cyo kwiyamamaza ku bemewe hagati ya 13 kugeza ku ya 19 Nzeri, amatora abe tariki ya 20 Nzeri 2025.

Raphael Ngarambe yongeye kwiyamamariza kuyobora FRVB mu myaka ine iri imbere
Zawadi Geoffrey yiyamamarije kuba Visi Perezida wa mbere muri FRVB
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 2, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE