NESA yatangaje gahunda y’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa mu gihe cyo kujya mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri, kuva tariki ya 3 Mata 2025 kugeza ku ya 6 Mata 2025.
Ku wa Kane tariki ya 3 Mata 2025
Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo byo mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugengemu Mujyi wa Kigali, Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Noororero Mmu Ntara y’Iburengerazuba Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’lburasirazuba kamwe na Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.
Ku wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025
Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo byo mu Turere Rugango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’lburengerazuba, Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’lburasirazuba.
Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Mata 2025
Hazataha abanyeshuri bo mu Turere twa Karongi na Rutsiro mu Ntara y’lburengerazuba , Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Rulindo na Gakenke Imu Nara y’Amajyaruguru Ngoma na Kirehe Intara y’lburasirazuba
Ku Cyumweru tariki ya 6 Mata 2025
Muhanga na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’lburengerazuba Bugesera mu Ntara y’lburasirazuba na Gicumbi mu Ntara y’amajyaruguru.
Ibigo by’amashuri bisabwa kubahiriza ingengabihe bikohereza abana kare ngo bashyike mu miryango butarira, ababyeyi bakaba barahaye abana amafaranga y’ingendo.
Abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge basabwa gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri mu rugo iwabo no gukurikirana ko ayo mashuri yabasubijeyo ku gihe.
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri stade ‘Kigali Pele Stadium’ i Nyamirambo zibajyana aho bataha.

Habimana Joel says:
Mata 2, 2025 at 10:50 amMubacyuye bakerewe muzahindure.
HABIMANA cyprien says:
Mata 2, 2025 at 8:34 pmAbanyeshuri bigabataha bo bazafunga ryari?
HABIMANA cyprien says:
Mata 2, 2025 at 8:34 pmAbanyeshuri bigabataha bo bazafunga ryari?
Uzamusabire angelike says:
Mata 3, 2025 at 11:24 amNibyiza cyane
Gikundiro jean paul says:
Mata 3, 2025 at 10:30 pmNkatwe abanyeshuri twiga siziyemu tuzafata report ryari muri iki gihembwe cya kabiri
Nsabiyaremye fulgence says:
Mata 9, 2025 at 9:11 pmTubashimiye uburyo mwashyize kumurongo iyigahunda yo gutaha nka twe nkabanyeshuri byaradushimishije cyane murakoze
Guillaume says:
Mata 15, 2025 at 11:03 amese kuwa mbere ni konji musubize
KANYAMAHANGA Jean Damascene says:
Mata 15, 2025 at 12:23 pmAbanyeshuri bazatangira kujyenda ryari ibiruhuko byo mugihembwe cya kabiri birangiye
Francois says:
Mata 15, 2025 at 2:00 pmAbanyeshuri biga babayo bazasubirayo ryari? Ese time table ya national exam izaboneka ryari ko zegereje? Murakoze
HUMURE Pacifique says:
Mata 16, 2025 at 8:00 pmGusubira kwishuri igihembwe cya kabiri ni ryari
Islam katabarwa says:
Mata 21, 2025 at 1:14 amDukomeje kwishimira amakuru mudahwema kutugezaho murakoze mukomeze muduhe nandi menshi
Nsabihorahosamueli says:
Kamena 16, 2025 at 11:00 amBabanyeshuri bazataharyari
elie tuyishime says:
Kamena 22, 2025 at 8:42 amese ingendo zigihembwe cya gatatu zipanze gute
Erneste ngendahimana says:
Kamena 26, 2025 at 9:46 pmTwishimiye kuntumutugezaho amakurumeza,kandituza komeza,dufatanyeku barera,arikomutugezeho igihebwe,3,itariki,kizabermurakoze»