NESA yatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri bajya ku ishuri

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 28, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa mu gihe cyo gusubira ku ishuri (Igihembwe cya 1 umwaka w’amashuri wa 2025-2026).

NESA ivuga ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira ku mashuri yabo guhera ku itariki 05- 08 Nzeri 2025.

Ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025

Hazagenda abanyeshuri biga mu Turere twa Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru na Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025

Hazagenda abanyeshuri biga mu Turere twa Nyanza na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 20205

Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo byo mu Turere twa Huye na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Rutsiro na Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025

Hazagenda abanyeshuri bo mu Turere twa  Muhanaga na Nyaruguru mu Ntyara y’Amajyepfo, Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba,  Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, Nyarugenge, Gasabo na K icukiro mu Mujyi wa Kigali naBurera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu itangazo NESA yashyize ahabona, rikomeza rigaragaza ICYO buri ruhande rurebwa no kujya ku ishuri kw’abana rusabwa.

Risaba ababyeyi kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, kohereza abana hakiri kare bitarenz e saa tanu z’amanywa, kuva mu rugo bamabye impuzankano y’ishuri, gutegura amafaranga y’urugendo hakiri kare no gutanga amafaranga y’urugendo azakoreshwa bagaruka mu biruhuko.

Inzego z’ibanze zisabwa gukurikirana gahunda y’igikorwa cy’abanyeshuri cyo kujya ku ishuri no gukangurira ababyeyi kohereza abana ku mashuri.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwa kwitegura neza kwakira abanyeshuri, gushyiraho itsinda rishinzwe kugenzura ko ibikorwa by’isuku byakozwe neza, gutegura ibiribwa bizakenerwa no kwibutsa ababyeyi kubahiriza gahunda y’ingendo z’abanyeshuri

Abanyeshuri banyura mu Mujyi wa Kigali bazafatira imodoka kuri stade ya Kigali yitiriwe Pele i Nyamirambo.

Ikindi ni uko buri munyeshuri agomba kujya ku ishuri ku munsi Akarere yigamo riherereyemo.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 28, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE