Ndikumana Asman yagaragaje ubuhanga, Rayon Sports yanyagiye Vipers

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 1, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Rayon Sports yanyagiye Vipers SC yo muri Uganda ibitego 4-1 mu mukino wa gishuti, Umurundi Ndikumana Asman agaragaza ubuhanga bwe muri uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Nzeri 2025. 

Vipers SC yatangiye neza umukino, bidatinze ku munota wa 3 gusa ifungura amazamu ku mupira watakajwe n’abakinnyi ba Rayon Sports inyuma y’urubuga rw’amahina. 

Uwo mupira wasanze Moses Waiswa atera ishoti rikomeye umunyezamu Kouyate ntiyabasha kuwuhagarika ujya mu rushundura.

Nyuma yo gutsindwa igitego, Rayon Sports yinjiye mu mukino itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura binyuze ku ruhande rw’iburyo rwa Semurugo Ali wahinduraga imipira myinshi imbere y’izamu.

Ku munota wa 26, Rayon Sports yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku mupira wahinduwe na Sindi Paul, usanga Habimana Yves awuteye ujya hejuru y’izamu.

Ku munota wa 35, Rayon Sports yabonye igitego cyo kwishyura ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina na Emery Bayisenge usanga Habimana Yves awuterana myugariro wa Vipers SC ujya mu izamu.

Ku munota wa 44, Tambwe Gloire  yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports ku mupira watakajwe na Taddeo Luwaga ahita atera ishoti adahagaritse ujya mu izamu. 

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports itsinze Vipers SC ibitego 2-1. 

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakomeje gusatira ishaka igitego cya gatatu binyuze muri Adam Bagayogo, na Aziz Bassane.

Ku munota wa 57, Rayon Sports yakoze impinduka Habimana Yves na Tambwe Gloire basimburwa na Ndikumana Asman na Ishimwe Fiston.

Izi mpinduka zongereye Rayon Sports imbaraga mu busatirizi bwayo ikomeza kurema uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego. 

Ku munota wa 70, Rayon Sports yatsinze ikindi gitego kuri Coup-Franc nziza yatewe na Ndikumana Asman nko muri metero 25 umupira uruhukira mu izamu.

Nyuma y’iminota umunani, Ndikumana Asman yongeye gutsinda ku mupira yinjiranye mu rubuga rw’amahina, awuhinduye ukurwaho na myugariro wa Vipers SC uramugarukira awuboneza mu izamu.

Mu minota 10 ya nyuma y’umukino Vipers yagerageje gusatira ishaka kugabanya umwenda w’ibitego ariko ubwugarizi n’umunyezamu wa Rayon Sports bakomeza guhagarara neza.

Umukino warangiye Rayon Sports inyagiye Vipers SC yo muri Uganda ibitego 4-1 mu mukino mpuzamahanga wa gishuti. 

Biteganyijwe ko nta gihundutse Gikundiro izakina undi mukino wa gishuti na Al Merrikh SC yo muri Sudani ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025.

Jean Fidel Uwayezu wayobonye Rayon Sports mu bakurikiye umukino
Ndikumana Asman yigaragaje cyane muri uyu mukino
Ndikumana Asman yateye coup-franc umupira uruhukira mu izamu
Tambwe Gloire ahanganye na Taddeo Lwanga
Taddeo Lwanga uheruka gutandukana na APR FC yari yongeye kugaruka mu Rwanda
Ibishimo byari byinshi ku bafana ba Rayon Sports
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya mbere
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 1, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE