Ndashima Imana irimo kunkuza -Israel Mbonyi nyuma y’igitaramo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 26, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Nyuma y’igitaramo ngarukamwaka cya Noheli yise Icyambu live Concert III, umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Israel Mbonyi yatangaje ko icyuzuye mu mutima we ari ugushima Imana kuko irimo kumukuza mu murimo yamuhaye.

Aganira n’itangazamakuru uyu muhanzi wigaruriye imitima y’abatari bake by’umwihariko abakunzi n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze uburyo abantu bitabiriye igitaramo cye byamushimishije bituma arushaho gushima Imana kuko irimo kumukuza.

Yagize ati: “Ntewe ishema kandi nishimiye ko Imana yabyemeye ko biba gutya, ndayishima cyane kuva muri Selena tukajya za Camp Kigali tukaza muri BK Arena na sitade tuzayijyamo n’ahandi, ni ikigaragaza ko turimo gukura mu rugendo twakoze mu Karere k’Iburasirazuba nagiye mbona uko bo basigaye bataramira hanze.”

Yongeyeho ati: “[….] Kubera ko ntabwo babona aho bakwiza abantu bose, nko muri Uganda twari dufite abantu benshi bambwiye ko bari ibihumbi 18, mu bigaragara tugomba gushyira ibyo dukora ku rwego rwo hejuru, ndimo ndakura, ndashima Imana ko irimo irankuza ni uko niyumva gusa.”

Agaruka ku cyatumye abaririmbyi be bambara nk’uko bamwe bibwiye ko ari imyambarire ya kisilamu Mbonyi yasobanuye ko atari iya kislam.

Ati: “Ntabwo bari bambaye kisilamu iriya ni imyambarire y’abantu bo mu burasirazuba bwo hagati (Middle East) ni uko babihuza n’uko abayambara benshi ari Abayisilamu, ariko twashakaga ikintu gishya, icyatuma igitaramo gisa neza twagombaga kuzana ibishya kandi byari byiza.”

Mbonyi avuga ko ababyeyi be badakunda ubuzima bwo kumenyekana, gusa kugeza ubu bamaze kumenyera batagikangwa no kubona ibibi bimuvugwaho, kuko basobanukiwe ko hari ababivuga bakeneye amaramuko ndetse ko n’inshuti ze zimuzi zitakwemera ibiba bimuvugwaho.

Mu gitaramo Icyambu Live concert III, uyu muhanzi yamurikiyemo umuzingo we wa kane yise ‘Ndi ubuhamya bugenda’ kubera ko hari byinshi Imana yamurinze mu myaka 10 amaze mu buhanzi.

Mbonyi avuga ko Imana yamuhaye Minisiteri yise Icyambu, ari yo mpamvu yongeraho gusa umubare, kuko binashoboka ko yazakorera Icyambu Concert mu bindi bihugu.

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi ashima Imana kuko igenda imukuza mu murimo wayo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 26, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE