Natty Dread wahimbye indirimbo ‘Hobe Hobe’ yitabye Imana

Umuhanzi wahimbye indirimbo ’Hobe Hobe ab’iwacu muraho’ Mitali Raphael Narcisse uzwi nka Natty Dread yitabye Imana.
Ni inkuru yamenyekanye mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Kamena 2025.
Inkuru y’urupfu rw’uyu muhanzi akaba n’umwe mu barasita bakunzwe mu Rwanda yemejwe n’umwe mu bana yareraga banabanaga mu rugo rwe ruherereye i Kigali, wavuze ko yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 13 Kamena 2025.
Uyu munyarwanda rukumbi wanagize amahirwe yo kumenyana no kuba inshuti ya Bob Marley yitabye Imana azize uburwayi aho yari amaze igihe arwariye mu Budage.
Kuva muri Nzeri 2022 Natty Dread yatangiye kwivuriza mu bitaro byitwa ‘University Medical Center Hamburg-Eppendorf (UKE)’ indwara ya kanseri.
Natty Dread yaje kuza mu Rwanda muri Gashyantare 2024, anitabira umuhango wo kumurika filime igaruka ku buzima bwa Bob Marley yerekaniwe kuri Canal Olympia.
Mu biganiro bitandukanye Natty Dread yagiye yumvikana avuga ko yahimbye indirimbo ’Hobe Hobe‘ muri za 1995 ubwo yumvaga ko bagiye gutaha mu Rwanda kandi akaba yari amaze igihe mu bihugu by’amahanga birimo na Jamaica aho yahuriye na Bob Marley.
Ati: “Nayanditse mu gihe cyacu cya RPF turi mu mahanga batubwira ko tugiye gutaha, tugiye guhura na benewacu basigaye, tukubaka igihugu cyacu, nibuka uko duhoberana mu muco wacu abavuye Uganda, Burundi n‘abandi bari hirya no hino ku Isi.”
Ubwo yari akiriho Natty yavuze ko indirimbo yumvise akumva yarirImbwemo ubuzima bwe ari iya Bob Marley.
Ati: “Ni indirimbo ya Bob Marley yitwa ‘Ride Natty Ride’ yandirimbyemo aranambwira ati ndayikuraze ujye uyIcuranga iyo numva amagambo yayo numva ari njyewe.”
Natty Dread yavukiye muri Uganda mu 1969, aho umuryango we wari warahungiye, aza kujya muri Kenya nyuma aza no kwisanga muri Jamaica ari naho yamenyaniye n’umuryango wa Bob Marley.
Yaje bwa mbere mu Rwanda mu 1996 azanye na nyina wa Bob Marley bari inshuti cyane.
Yitabye Imana afite imyaka 56.