Musenyeri Mbanda yizeye gukabya inzozi z’umuhungu we waguye muri Amerika

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Inkuru y’inshamugongo yamenyekanye ku wa Kabiri taliki ya 18 Mata ko Edwin Mbanda w’imyaka 33 y’amavuko, umuhungu wa Musenyeri Laurent Mbanda uyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, yashizemo umwuka. 

Uyu muhungu wa Musenyeri Mbanda wari uzwi no ku izina ry’iritazirano rya Eddie yabaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), ari na ho yaguye. 

Se umubyara yagize ati: “Watuvuyemo ariko uracyari kumwe natwe ntuzadusiga. Ahubwo umunsi umwe tuzagusanga iyo. Wari ufite inzozi zagutde kandi zizagerwaho binyuze muri twe.”

Amakuru yatangajwe bwa mbere na Rev. Foley Beach, Umuyobozi Inama Mpuzamahanga y’Ahazaza h’Itorero ry’Angilikani (GAFCON), uri mu Rwanda aho arimo gutegura Inama Mpuzamahanga izateranira mu Mujyi wa Kigali. 

Rev. Beach yagize ati: “N’umubabaro mwinshi mbabikiye inkuru y’inshamugongo ko umuhungu wa Musenyeri Laurent Mbanda Edwing (Eddie) yapfuye bitunguranye asinziriye muri USA.”

Itangazo rya Rev Beach rikomeza rugira riti: “Nk’uko mushobora kubyibwira, iyi nkuru ni mbi. Njye n’umuryango wa GAFCON dufashe mu mugongo Musenyeri Laurent Mbanda n’umugore we Chantal, hamwe n’abana babo Eric na Erica.”

Rev. Beach yasabye abayoboke b’Itorero Anglikikani mu Rwanda no ku Isi gusengera umuryango wa Mbanda muri ibi bihe bitoroshye.

Urupfu rw’uyu musore rwaje mu gihe Musenyeri Mbanda ayoboye imyiteguro y’Inama ya GAFCON ikomeje i Kigali aho ihuje abantu 1300 baturutse mu bihugu 53. 

Ni inama igamije guhuriza hamwe Abangilikani bo ku Isi barangamiye kurinda ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu budahinduka no kumwamamaza ku Isi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Hakizimana says:
Mata 21, 2023 at 6:51 am

RIP

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE