Musanze: Urwagwa bita “Akamashu” ruravugwaho guhungabanya umutekano

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’inzoga z’inkorano ariko cyane cyane izitwa ko zikorwa mu bitoki, ku ikubitiro haravugwa urwagwa bita Akamashu, aho urunyoye akuramo imyenda akiruka ku gasozi.

Iyi nzoga bamwe bavuga ko ikoze mu ruvangitirane rw’ibinyabutabire n’ibyatsi ikorerwa cyane cyane mu Mirenge ya Muko n’uwa Nkotsi, igakwirakwizwa hose aho ishinjwa gukora amarorerwa kuri ubu ni muri Santeri y’ubucuruzi ya Byangabo mu Murenge wa Busogo.

Semana Eliab wo mu Murenge wa Busogo, Akagari ka Gisesero, yagize ati: “Icyitirirwa urwagwa ngo ni Akamashu, kimaze kuduteza ibibazo bikomeye haba ku rubyiruko kimwe no mu bakuru, abagore n’abagabo. Ugura agacupa kamwe ku mafaranga 300, nta minota 10 ishira utaratangira kuvuga amangambure, abagore bo bararwana, abagore bagatangira kurira utazi iyo biturutse kubera ubusinzi, iyi nzoga igiye kudusenyera ingo.”

Mukamazera Immaculee we avuga ko uburyo yumvise iyi nzoga y’inkorano ngo ni Akamashu asanga nta kabuza yakwica ubuzima bwa Muntu.

Yagize ati: “Iriya nzoga bambwiye ko ikozwe mu mazi, amajyane, isukari, pakimaya (umusemburo ukoreshwa mu migati) ibizingo by’itabi basasa mu bijerekani mbere yo gutara. Hari n’abo numva ngo bashyiramo urumogi, nkatwe rero b’abagore iyo tumaze kuyinywa dusinzirira ku nzira ku buryo bamwe batamenya n’ababakoreye ibya mfurambi, nihakorwe ubushakashatsi ku buziranenge nyabwo ndetse ubuyobozi bujye bumenya aho inzoga zikomoka koko”.

Uwimana Anoualita yavuze ko iyo nzoga ituma bamwe mu basore badukana ingeso n’imico mibi irimo gufata ku ngufu.

Yagize ati: “Ikinyobwa bita Akamashu cyatumye abantu bata umuco, umugore aramara kuyisoma akihungeza ku bagabo, nawe se wabona ko umugore yambara ubusa imbere y’abagabo ukumva ko aba atabuze ubwenge? Kandi ubwo ni ko bimeze no ku nsoresore zo muri iyi Santeri ya Byangabo, ujya kumva ngo mukobwa wa kanaka, umugore wa kanaka bamufatiye mu ishyamba, rwose izi nzoga z’inkorano babeshya ngo ni inzagwa ziradusenyeye ni ukuri.”

Uyu mugore akomeza avuga ko ikibabaje ari uko biriya biba bizwi n’Inzego z’Ibanze kuva ku Isibo kugera ku Murenge,  akaba ari ho ahera asaba ubuyobozi kujya begera abaturage bakabaganiriza.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, avuga ko nta muntu ukwiye kwitwaza inyungu ze bwite ngo ateze umutekano muke mu baturage yica ubuzima bwabo.

Yagize ati: “Ikibazo cy’abantu baca ku ruhande bagakora inzoga, imitobe batarabona icyemezo cy’ubuziranenge kirazwi, kuri ubu rero hari ingamba zo kugera aho hose bakora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge tubaganiriza. Kandi abaturage basabwa gutanga amakuru aho bazi cyangwa bakeka izo nzoga z’inkorano”.

Kugeza ubu mu Karere ka Musanze, habarurwa inganda zikora inzoga zigera kuri 33, ariko izifite ubuziranenge ntizirenze 4 mu gihe mu Rwanda habarurwa inganda zikora inzoga 122, aho izifite ibyangombwa byuzuje ubuziranenge zitarenze 27.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE