Musanze: Urubyiruko rwasabwe  kuzirikana amateka yaranze u Rwanda

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 11, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuto ya 31Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, Senateri Uwamwiza Laetitia yasabye urubyiruko kuzirikana amateka u Rwanda rwanyuzemo kugeza ku munsi Jenoside yateguwe igihe kinini ishyiriwe mu bikorwa.

Senateri Uwamwiza avuga ko ari ngombwa ko urubyiruko rukwiye  kumenya amateka, baharanira ko amateka mabi yaranze u Rwanda atazongera kuba ukundi kuko ubumwe bw’Abanyarwanda ari zo mbaraga zabo.

Yagize ati: “U Rwanda rwacu rufite amateka maremare kandi yamaze igihe nanjye ubabwira ibi navukiye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, atari ukubera ko twimukiyeyo ku bushake ahubwo ariko ababyeyi banjye bari barameneshejwe,  Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo ari impanuka, ahubwo habaye inyigisho yagiye ihererekanwa ry’ingengabitekerezo, rubyiruko rwose muharanire kumenya amateka yaranze u Rwanda muyashungure, kuko utamenya aho ava nta n’ubwo amenya iyo ajya.”

Senateri Uwamwiza kandi akomeza asaba urubyiruko guhangana n’uwo ari we wese uharabika u Rwanda birinda n’imvugo zisesereza.

Yagize ati: “Ikindi kandi ibikorwa bisesereza muzabigendere kure ahubwo muharanire ko nta muntu uzavuga nabi u Rwanda ngo mu mwihanganire bakoresha imbuga nkoranyambaga namwe muzikoreshe mubanyomoza, muvuga amateka y’ukuri ku Rwanda munyomoza abayagoreka.”

Urubyiruko rwo muri Musanze narwo ruvuga ko rwiyemeje guhangana n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwirakwiza ibihuha nk’uko Manizabayo Eric yabibwiye Imvaho Nshya.

Yagize ati: “ Kuba twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bituma dutekereza ku mkateka yaranze u Rwanda, twarayasobanuriwe mu itorero , mu biganiro tugirana n’abayobozi bacu mu Midugudu, ubundi tugasoma ibitabo, twiyemeje rero na twe guhangana n’abashaka kugoreka amateka, cyane ko twagize amahirwe mu rwibutso rwa Muhoza hakaba hari inyandiko zigaragaza amateka nyakuri yaranze u Rwanda, kandi buriya amateka ni wo mutima w’Igihugu kuko akubiyemo n’umuco , uganisha ku ndangaciro.”

Mu rwibutso rwa Kinigi haruhukiye imibiri igera ku 166, ikaba ari iy’Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Komini Kinigi.

Muri aka gace rero Abatutsi baho batangiye gutotezwa ku mugaragaro , kuva aho RPF- INkotanyi itangiriye ku mugaragaro urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mata 11, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE